Abafite ubumuga bw’uruhu barasaba gufashwa kwipimisha kanseri ku buryo buhoraho
Abafite ubumuga bw’uruhu barasaba gufashwa kwipimisha kanseri ku buryo buhoraho
Abafite ubumuga bw’uruhu barasaba gufashwa kujya bipimisha kanseri (Cancer) yaryo ku buryo buhoraho, kubera ko bari mu cyiciro cy’abantu bashobora kugerwaho n’iyo kanseri mu buryo bworoshye. N’ubwo bishimira ko amavuta abafasha kwirinda iyo kanseri yabonetse bakaba basigaye bayabonera ku kigo nderabuzima bakoresheje mituweri, ariko kandi ngo iyo uruhu rwabo ruhuye n’izuba rirarutwika, iyo bibaye kenshi, ruhita rutakaza ubushobozi bwo guhangana naryo, rukorohera, bikarangira ruturitse, ari nabyo bitera kanseri yarwo.
Bamwe mu bafite ubumuga bw’uruhu baganiriye na Kigali Today, bavuga ko ari iby’ingenzi kuba bafashwa byibuze gupimwa rimwe mu mwaka cyangwa mu gihembwe, kubera ko uruhu rwabo rugirwaho ingaruka n’izuba cyane, kandi bakaba nta bushobozi bafite bwo kujya bipimisha.
Vumilia Mukamana wo mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko kuba bapimwa mu buryo buhoraho kanseri y’uruhu ari ingenzi, kuko izuba ribangiraho ingaruka zishobora kubaviramo kuyandura.
Ati “Izuba akenshi ritwangiririza uruhu, kanseri rero bayidupimye byibuze rimwe mu mezi atatu, byaba byiza kuko bituma tumenya uko duhagaze, tukamenya niba uruhu rwacu rutarimo kwangirika cyane, kuko abenshi kanseri yariyongereye kubera ikibazo cy’izuba, ariko bagiye badupima byadufasha, bigatuma tumenya kwiyitaho kurushaho”.
Vivence Twiziyimana, avuga ko bagiye boroherezwa gupimwa kanseri y’uruhu, byabafasha kumenya uko bahagaze, bagakurikiranwa hakiri kare itararengerana, nk’uko hari bagenzi be bayisanzemo. Yagize ati “Dufite abantu benshi barwaye kanseri y’uruhu, mu bantu 100 twapimishije ubushyize, 38 twasanze bafite ibimenyetso bya kanseri, ubuvuzi bwayo burahenze cyane, kuko ibitaro biyisuzuma bikanayivura mu Rwanda ni bicye cyane. Bitewe n’impamvu z’ubukene, usanga abafite ubumuga bw’uruhu bashobora kujya kwivuza ari bacye cyane”.
Yakomeje agira ati “Icyo dusaba ni uko Minisiteri y’Ubuzima, yashyiraho uburyo bwihariye bwo gusuzuma kanseri y’uruhu, ku bantu bafite ubumuga bwarwo mu Rwanda, nibura rimwe mu mwaka. Hakabaho uburyo bwihariye bwo kuvura abafite ubumuga bw’uruhu bagaragaje ibimenyetso ko bafite iyi kanseri, kuko imashini zimwe zishiririza kuyigondera biragoranye cyane”.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere rusange n’imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Husi Monique, avuga ko bagiye gukorana n’inzego bireba, kugira ngo gishakirwe igisubizo.
Ati “Ni uburyo bwo gukorana na Minisiteri y’Ubuzima, kugira ngo harebwe uburyo icyifuzo cyabo cyabasha gushyirwa mu bikorwa, bibashe kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi, hirindwa iyo kanseri y’uruhu”.
Ati “Abo nzi jyewe barimo gukurikiranwa, ariko ugenda usanga babagwa inshuro nyinshi bitewe n’uko ya kanseri igenda ibangiriza ahantu hatandukanye, ugasanga barahora mu bitaro, ariko umuntu byamenyekanye hakiri kare bahita bamukurikirana agakira mu gihe gito”.
Ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’isi kwizihiza ku nshuro ya 8, umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga bw’uruhu, ku wa Mbere tariki 13 Kamena 2022, wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Dushyize hamwe kugira ngo ijwi ryacu ryumvikane”, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango w’abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda, Dr. Nicodem Hakizimana, yavuze ko bugarijwe na kanseri y’uruhu. Igice kinini cy’abantu bafite ubumuga bw’uruhu cyibasiwe na kanseri yarwo, n’icya abantu bakuru batagize amahirwe yo gukoresha amavuta arurinda, kandi bakaba ari abakene bamwe badashobora no gukora imirimo yabateza imbere.
Kwisuzumisha kanseri y’uruhu bihagaze byibuze ibihumbi 40Frw ku muntu umwe, mu gihe mu Rwanda habarirwa abafite ubumuga bw’uruhu 1,238. source kigali today