Iremezo

Hari abarundi basubijwe iwabo shishi itabona

Muri minsi ishize hari Abarundi benshi berekeje muri Serbia kuko bemerewe kujya muri icyo gihugu nta visa, ariko bagezeyo bahura n’ibibazo kuko bashatse gukomereza mu bindi bihugu, bageze muri Turikiya na Qatar basabwa visa, bahera mu nzira.

 

Minisiteri y’ubutegetsi, iterambere n’umutekano yaje gutangaza ko Abarundi babujijwe gukomeza urugendo, nubwo baba bafite ibyangombwa byose bisabwa.

Yemeje ko basubijwe inyuma, ndetse benshi bakiriwe mu Burundi.

Kuri iki cyumweru yatangaje iti “Guhera ku wa 20/10/2022, Abarundi 68 bari bagiye mu Buregerazuba (u Bubiligi, Croatie,…) banyuze muri Serbie birukanywe ndetse bakiriwe ku Kibuga cy’Indege cyitiriwe Melchior Ndadaye i @BujumburaProv; 15 bategerereje i Kigali. Uyu munsi ni abagera ku ijana bategerejwe i @MairieBuja.”

Amafoto n’amashusho menshi yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Abarundi benshi baryamye ku bibuga by’indege, abandi babaza inzego z’umutekano cyangwa abahagarariye u Burundi mu mahanga icyo babafasha.

Ni nyuma y’uko Abarundi biganjemo urubyiruko bafashe ingendo berekeza muri Serbia, bashaka gukomereza mu bindi bihugu by’i Burayi gushaka imibereho.

U Burundi na Serbia bifitanye amasezerano y’uko abaturage babyo bashobora kuva muri kimwe muri byo bajya mu kindi badasabye visa, mu gihe umuntu akeneye gusura kimwe muri ibyo bihugu mu gihe cy’iminsi igera kuri 30.

Ibyo biri mu masezerano yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi muri Kamena 2020.

Icyakora, mu minsi ishize byaje kugaragara ko abantu benshi barimo gukoresha ayo mahirwe mu kujya gushaka imibereho mu bihugu byinshi by’u Burayi, ariko bakabura inzira zibagezayo, kuko basanze mu bindi bihugu bagomba gucamo barimo gusabwa visa.

Kubera abagenzi benshi, byaje kugera aho itike y’indege yo kujya muri Qatar yaguraga hagati ya miliyoni esheshatu na ziridwi z’amafaranga y’u Burundi izamuka igera kuri miliyoni zirenga cumi n’ebyiri ku muntu, ariko abantu bakomeza kuzigura, ahubwo indege ziba arizo zibura.

U Burundi bwabaye buhagaritse kujya muri Serbia, no ku bantu bafite ibyangombwa.

Gahunda yo kwinjiza abantu nta visa muri Serbia yatumye iki gihugu gitangira kurebana nabi n’Ubumwe bw’u Burayi, kuko nibura mu mezi icyenda ya mbere y’uyu mwaka, mu inzira ica muri icyo gihugu mu buryo butemewe yanyuzwemo n’abantu 106,396, imibare yazamutse ku 170% ugerereranyije n’igihe nk’icyo mu 2021.

Uretse Serbia, mu mezi icyenda ashize na Slovenia yakiriye abimukira 15,590, imibare yazamutseho 115% ugererenyije n’igihe nk’icyo mu mwaka ushize. Biganjemo abaturuka muri Afghanistan, u Buhinde n’u Burundi.

U Bubiligi kandi buheruka gutangaza ko umubare w’abasaba ubuhungiro baturuka mu Burundi wazamutse inshuro umunani muri iyi mpeshyi, bava kuri 34 muri Gicurasi bagera kuri 263 muri Nyakanga.

source/www.igihe.com

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *