Umutangabuhamya yemeje ko Bomboko ari mubatanze amabwiriza yo kwica abatutsi numa y’urupfu rw’uwari interahamwe ikomeye .
kuri uyu wa kane urubanza rwa Nkunduwimye rwakomeje
perezida w’iburanisha yatangiye abaza ibibazo bitandukanye umutangabuhamya.
uyu mutangabuhamya w’imyaka 63 aba mu gihugu cy’ububirigi ndetse yanatangaje ko ntasano afitanye na Bomboko.
:
Perezida:Kuki ejo utaje?
Umutangabuhamya : Ndagira ngo mbanze nsabe imbabazi nyakubahwa perezida w’urukiko, nibeshye itari ko ngomba kuzira mu rukiko.
Perezida: Hari ibyaguteye impungenge mu kuza gutanga ubuhamya?
Umutangabuahamya : Nabanje kwibaza niba nza kwifashisha amashusho, amafoto n’izindi nyandiko wenda ntaba mfite
Perezida: Waba ufitiye ubwoba itangazamakuru?
Umutangabuhamya: Ntabwo ariko sinabura kugira impungenge zo kugaragara mu itangazamakuru, mbese muri kamere yanjye simbikunda.
Perezida: Ni ryari wamenye uregwa?
Umutangabuhamya: Namumenye mu 1983, ariko urugamba rwo kubohora u Rwanda rutangiye ntabwo nongeye kugaragara muri Kigali kenshi.
Perezida: Wari hehe le 06/04/1994
Umutangabuhamya: Nari ntuye I Remera ahareba ku kibuga cy’indege, indege yarashwe tubyumva, ariko bukeye aho twari dutuye njye n’umuryango na mabukwe turahava, twigira yo gato. Gusa kuva ahantu ukajya nko muri m 100 ntabwo byari byoroshye. Twagerageje guhungira kwa George Rutaganda, ariko dusanga yahavuye ntagihari. Kubera ko nigeze gukora muri Onatracom imyaka 3. Kubera ibyo nabonye umushoferi wa Onatracom ndamuhagarika ngo adukure aho, arambwira ati ngiye hano hepfo, ndaje ngutware. Mu minota 30 yaraje anjyana muri CICR, kuko n’umugore wanjye niho yakoraga. Ariko kuba twarahavuye ni uko twari kumwe n’abasirikare ba EX-FAR bari muri iyo bus.
Tuhageze nibwo twahabonye telefoni, duhamagara George aza kudufata, ubwo igihe George yaje nibwo twamubonanye n’umushoferi witwaga Bomboko bari muri jeep. Tugeze muri AMGAR, nahasanze imodoka ya databukwe yagonze(Yakoze impanuka ariko ishobora kugenda. Nshakisha uburyo nabona essence muri iryo garaje ryacungwaga na Bomboko na Zouzou. Nahageze ari ku manywa, ariko mbere yaho gato, umunsi wabanje, umugore wa Bomboko yashatse gusohoka muri AMGAR bashaka kumwica Georges aratabara.
Ubwo twaragiye tugera I Masango, dufashijwe na Georges Rutaganda ariko ba Bomboko twari kumwe kuko niwe wari udutwaye,gusa za Ruyenzi, muri Gitarama yose hari ama bariyeri menshi.
Perezida: Icyo gihe Bomboko yari yambaye iki?
Umutangabuhamya: Yari yambaye impuzankano ya gisirikare kandi afite imbunda.
Perezida: Ese uri muri AMGAR hari abantu wamenye?
Umutangabuhamya: Uretse ko nari naniwe, hari umuryango wa Bomboko, umuryango wa Rutaganda, hari n’abana benshi.
Perezida: Muvuye I Gitarama mwerekeje hehe?
Umutangabuhamya:Twagiye I Cyangugu tugerayo nko mu kwa 5, ariko tuva I Masango buri wese yagendaga mu modoka ye, twagendaga mu kivunge.
Perezida: Muri urwo rugendo rwose nta zindi nterahamwe wamenyemo?
Umutangabuhamya: Harimo George Rutaganda n’abandi ntahita nibuka. Ariko na Bomboko bavugaga ko ari interahamwe kuva indege ikimara kuraswa, ibyo nabyumvaga mu magambo abantu bavuga.
uyu utangabuhamya kandi yanabajijwe n’inyangamugayo ibibazo bitandukanye
Inyangamugayo: ese wari umuhutu
Umutangabuhamya: Njye data yari umuhutu, mama ari umutsi w’umurundikazi. Ubwo rero nari mu bwoko bwa data
Inyangamugayo: Ese umugore wa Bomboko we yari amerewe ate muri AMGAR
umutangabuhamya: Ntabwo yacaracaraga yahamaga hamwe kuko yari afite ubwoba nyuma y’aho bashakaga kumwica.
Inyangamugayo: Waba warabonye umugore wafashwe ku ngufu muri AMGAR
umutangabuhamya: Ibyo sinabihamya kuko niba byarakozwe ntabwo byakorewe mu maso ya rubanda rwari aho. Ikindi kandi nanjye nabaga nihishe aho ntacaracara, kuko nari mfite ubwoba ko nakwicwa.
Perezida: Waba waramenye ibikorwa bya Bomboko muri Amgar?
umutangabuhamya: Ntabyo namenye kuko akenshi ntiyabaga ahari, kandi ibyo yaba yarakoze hanze sinahamenya
Uhagarariye inyungu z’abarokotse: Kuva kuri CICR kugera kuri AMGAR hari iizihe bariyeri
umutangabuhamya: Hari bariyeri nyinshi, mu Kiyovu zari zihari, hejuruu kuri Plateau kuri Radio Rwanda zari zihari kandi zabaga zirinzwe n’abasirikare bagasaka imodoka zose zabaga zihari, bakanabasohora mu modoka mukisobanura n’amasano mufitanye n’ababatwaye.
Ikindi navuga ni uko kuri izo bariyeri habaga hari imirambo.Perezida: Ni nka kangahe wabonye Bomboko yambaye imyenda ya gisirikare?
Perezida: Ni nka kangahe wabonye Bomboko yambaye imyenda ya gisirikare?
Perezida: Ni nka kangahe wabonye Bomboko yambaye imyenda ya gisirikare?
Umutangabuhamya : Namubonye muri AMGAR rimwe abyambaye. Ubundi mubona tugenda duhundira za Masango.
Perezida: wowe nta ntwaro witwaje?
Umutangabuhamya : Njye nta ntwaro nigeze mfata cyaraziraga.
Uhagarariye inyungu z’abarokotse nawe yabajije umutangabuhamya aho banyuze berekeza mucyahoze ari Zaire ati; Aho mwanyuze muva I Masango mwerekeza muri Zayire?
Umutangabuhamya : Twanyuze ku gikongoro ariko kwinjira muri Nyungwe hagendaga bake kuko hari bariyeri zikaze, muri uko guhunga ntabwo twari kumwe ariko twahagurukiye rimwe, ariko birumvikana ko yahunganye n’umuryango we. Namubonye muri AMGAR rimwe abyambaye. Ubundi mubona tugenda duhundira za Masango.
Perezida: Ngiye kugusomera icyo wavuze mu buhamya: Ubwo bombe yakwiraga Koboyi, haje Rutaganda na Bomboko. Wabisobanura?
Umutangabuhamya: Igihe bombe yagwaga, bavuze ko yishe Michel wari Conseiller, kandi akaba yari interahamwe ruharwa. Icyo gihe nibwo Rutaganda Georges na Nkunduwimye batanze ubutumwa ko abatutsi bose bagomba gushira, nta n’umwe ugomba gusigara.erezida: Tubwire ibyaberaga muri AMGAR
Umutangabuhamya : Interahamwe nazibonaga zihanywera inzoga za Heineken zabaga mu kaneti, zishimira ibyo zakoze.
Umushinjacyaha: Hari abakobwa bajyanwaga muri AMGAR
Umutangabuhamya: Abakobwa bajyanwagamo rwose bagafatwa ku ngufu kandi ababikoze bazaga babyigamba abantu bose babyumva.perezida w’iburanisha yasoje ashimira umutangabuhamya