Iremezo

Abafite ubumuga bukomatanyije” bifuza gufatwa nk’icyiciro cyihariye

 Abafite ubumuga bukomatanyije” bifuza  gufatwa nk’icyiciro cyihariye

Abafite ubumuga bukomatanyije” bifuza  gufatwa nk’icyiciro cyihariye

Abafite ubumuga bwo kutavuga  n’ubwo kutaboma barasaba ko bakemurirwa ibibazo cyo kutagira icyiciro cyihariye,

Uhagarariye ihuriro ry’abafite ubu bumuga (Rwanda Organization of Persons with Deaf and Blindness-ROPDB), Furaha Jean Marie asaba ko bahabwa icyo cyiciro kuko bizatuma bitabwaho mu buryo bwihariye bakenera cyane.

Agaragaza ko mu muryango nyarwanda hari ibibazo bitandukanye bituma abafite ubwo bumuga batitabwaho uko bikwiye, birimo kuba hari ababyeyi babyara abana bafite ubwo bumuga cyangwa ubundi ariko batazi ururimi rw’amarenga rwatuma bashyikirana mu bwumvane (communication), bityo bigatuma abafite ubwo bumuga bahora mu bwigunge.

Umuyobozi w’umuryango Nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutabona (RUB), Kanimba Donathile asaba ko hagira igikorwa.

Ati ” Twagiye twandikira inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’ubuzima ko mu byiciro bikorwa hakwiyongeraho icy’abafite ubumuga bukomatanyije, kuko ubufite bumugiraho ingaruka zikomeye zikwiye gutuma yitabwaho byihariye.

Tuzakomeza twandike, ntabwo tuzaceceka, si ukubatera ubwoba ariko turababaye.

Turifuza ko u Rwanda rwacu rwaba urwa bose ntihagire uhera mu gikari, rube urw’abanyarwanda bose mu buryo bungana.

Basaba ko bafashwa mu kubona ubutabera bushyitse, bahabwa ababunganira mu mategeko bafite ubumenyi kuri urwo rurimi.

Imibare yakozwe n’umuryango w’abafite ubumuga bukomatanyije mu Rwanda igaragaza ko bagera ku 167. Muri bo 60% ni abana, mu gihe abakuze ari 40%. Ibarura rusange ryo mu 2012 ryerekanye ko abafite ubumuga bwo kutabona basaga ibihumbi 57 mu gihe abafite ubwo kutabona ari ibihumbi 33.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *