Iremezo

Kigali: Abajenti barashinja sosiyete ya MTN kubambura amafaranga ya komisiyo

 Kigali: Abajenti barashinja sosiyete ya MTN kubambura amafaranga ya komisiyo

Bamwe mu bakozi (Agents) ba MTN Rwanda barashinja iyi sosiyete kubambura amafaranga ya komisiyo baba bakoreye, bakavuga ko bimaze igihe bikorwa ku buryo n’ugerageje gukurikirana ikibazo cye, simukadi ye akoresha mu kazi ihita ivanwa ku murongo.

Bamwe mu ba ajenti bakorana na MTN Rwanda bashinzwe kubikira no kubikuriza abantu amafaranga, bavuga ko bafite ikibazo cyo kwamburwa amafaranga ya komisiyo baba bakoreye ubusanzwe bagomba kwishyurwa uko ukwezi kurangiye.

Kuri ubu bamwe muri bo ngo ubu buriganya bakaba babukorewe inshuro zirenze imwe ku buryo ngo n’ugerageje kukibaza umurongo akoresha MTN ihita iwusiba ku rutonde rw’abacuruzi bayo.

Umwe muri bo yagize ati:
“jyewe njya gutangira iyi mirimo natse inguzanyo muri banki, none ukwezi kwa cyenda nari guhembwa agera ku bihumbi magana atatu n’imisago, ayo sinayabonye nagiye kubibaza Nyarutarama ku cyicaro gikuru cya MTN, maze simukadi yanjye bayikura ku murongo. Ubu uku kwezi kwa mbere nari nakoreye agera ku bigumbi magana abiri na mirongo irindwi abandi baraye bahembwe jye nta n’igiceri nabonye. Tuvuye kuri MTN kubaza baratubwira ngo tujye kubaza aho turangurira. Ubuse banki ndayishyura iki?”

Mugenzi we nawe yagize ati “Mba mu mujyi wa Kigali, mfite abana babiri, aka kazi nkorera MTN, amafaranga banyishyura niyo nakuragamo ayishyura inzu no gutunga abana banjye, ubu ndabatungisha iki ko atari ubwambere MTN inyambura? No muri Guma mu rugo jye nta byo kurya nahawe kuko bavugaga ko mfite akazi, none nteranyije nayo banyambuye ubushize ubu ararenga ibihumbi magana ane kandi ikibazo dufite iyo ukomeje kukibaza bahita basiba simukadi yawe, rwose nimudukorere ubuvugizi turahangayitse.”

Nubwo aba bakozi bashinja ubwambuzi sosiyete ya MTN, ubuyobozi bw’iki kigo ntibubyemera cyereka ngo iyo habayeho ko umu agent afatirwa mu ikosa. Uyu ni Mpyisi Teta ushinzwe itumanaho muri MTN Rwanda.

”Ibyo bavuga ntibishoboka kuko iyo twahembye, aba agent bose bayabonera rimwe, ibyo rero cyereka niba harabayeho ko simukadi zabo zikorerwaho ibitemewe (fraude), gusa ubwo mubitubwiye tugiye kubikurikirana twifashishije nimero zabo bakoresha turebe ikibazo aho cyaturutse”

Hashize iminsi itari micye muri rubanda humvikana abanenga imikorere y’iyi sosiyete y’itumanaho ya MTN, abenshi bagahuriza ku kuba ngo iyo bashyize amafaranga muri terefone zabo kugirango bayakoreshe bahamagara ariko ngo bagatungurwa n’uko bayakurwaho nyamara batayahamagaje.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *