GASABO Ruhanga: Abarokotse bahangayikishijwe no kutabona amakuru y’aho ababo biciwe
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Karere ka Gasabo bashyinguye mu cyubahiro imibiri 98 mu rwibutso rwa Ruhanga ruherereye mu Murenge wa Rusororo. Aba babonetse mumirenge ya Rusororo kumihurura Na Ndera bamwe mubashyinguye abantu babo babonetse bavuzeko baruhutse kumutima kubona byibura babashije kubashyingura ariko ngo biteye isoni kuba hashize imyaka 27abantu batarabohoka ngo batange amakuru yaho babashyize
umwe ati <ururusengero rwubatseho urwibutso rwaguyeho Abatutsi umuntu atabara.”byonyine abatutsi bari batuye inahani ni benshi ,ariko ntiturababona bose ngo tubashyingure
Undi ati < uyumunsi nashyinguye murumuna wanjye ariko niwe wambere nshyinguye abanda sinzi iyo bari ,banze kutubwira aho babashyize rwose >
Kurundi ruhande hari abavuga ko batarabona abantu babo ngo babashyingure kuburyo bahora babikanga bagasaba ubuyobozi gukomeza kwigisha abari bahari gutanga amakuru ngo nabo bashyingurwe mucyubahiro bagombwa
Ubutumwa bwatanzwe nabayobozi batandukanye ni ugukomeZa abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ariko banaboneraho gusaba abantu bari bahari jenoside iba ngo batange amakuru yahari imibiri itarashyingurwa Umwari Pauline umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere Ka gasabo
ati < Turasaba abantu bose gutanga amakuru abatarashingurwa bagashyingurwa mucyubahiro ,birababaje kubona aba twashyinguye twarababonye ari uko harimo gukorwa ibikorwa remezo >
Urwibutso rwa Ruhanga rushyinguyemo abarenga 37659 hahoze ari urusengero rw’itorero ry’abangirikani Mu rwanda maze tariki 15mata muri 1994 abari bahahungiye barahicirwa