Ange Kagame yahinduye ubuzima bw’ababyeyi bakora muri Perezidansi
Ange Kagame, umukobwa rukumbi wa Perezida Kagame umaze kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga nk’umunyepolitiki n’umubyeyi ushishikajwe n’imibereho myiza y’abana muri rusange yahinduye imibereho y’abana b’abakozi bakora muri perezidansi nyuma yo kwibaruka imfura ye.
Amakuru atugeraho avuga ko nyuma y’aho Ange Kagame, yibarukiye umwana we w’imfura ubuzima bw’abana b’abakozi bahakora bwahise buhinduka mu mibereho kuko hahise hashyirwaho irerero abo bana bahuriramo ku manywa muri perezidansi. Ibi byanafashije abakozi kuko bizeye umutekano waho basiga abana babo mu gihe bari mu kazi.
Aya makuru akomeza avuga ko iri rerero ryatangiye gukora nyuma yaho Ange Kagame yari atangiye kuzana umwana we kuhirirwana n’abandi bana.
Uwahaye aya makuru ikinyamakuru intego yishimira ko umwana wa Ange Kagame, nta rundi rurimi aganira n’abo birirwana usibye ururimi rw’ikinyarwanda.
“ Kuba umwana we aganira n’abandi bana bose bahirirwa ururimi rw’ikinyarwnada gusa ni ibintu byadushimishije cyane, kuko kuvuga ikinyarwanda ni ababyeyi b’umwana babisabye abakozi babitaho.”
Usibye kuba abana birirwana n’umwana wa Ange Kagame, bagaburirwa bagakangurwa ubwonko bafite n’abakozi babibitaho mu bijyanye n’isuku n’ibindi byose umwana akeneye. Aho birirwa bafite ishuri bigiramo aho kuryama n’umwanya wisanzuye wo gukiniramo.
Ange Kagame ni umwe mu babyeyi bahwiturira abandi babyeyi kurera abana babo neza bishingiye ku gukina nabo no kubagaburira indyo yuzuye.
Irerero, riri muri politiki y’Igihugu igamije kurwanya imirire mibi no gukangura ubwonko bw’abana.
Amarerero ari henshi mu Gihugu aho ahuriramo abana bato kuva ku myaka 2 kugeza kuri 6 bagahabwa serivisi zirimo imirire myiza, kwitabwaho n’abarezi mu bijyanye n’isuku bakanaharuhukira mu gihe batari kumwe n’ababyeyi babo. Aya marerero kandi afasha ababyeyi gukora akazi kabo neza kuko baba bizeye umutekano waho basize abana.
Source :integonews