Perezida Tshisekedi yeruye ku mugaragaro ashinja u Rwanda gufasha M23
Mu ijambo ryaciye kuri televiziyo y’igihugu (RTNC) Tshisekedi adaciye ku ruhande yavuze ko “abaturanyi ba Congo-Kinshasa badakwiriye kwibeshya ko kuba iki gihugu giharanira amahoro bivuze ko ari ikinya ntege nke.”
Mu magambo ye yemye yashinje u Rwanda ko arirwo rwashyigikiye umugambi wa M23 wo kurasa ingabo za FARDC mu mirwano ikaze imaze iminsi mu Burasirazuba bwa Congo.
Yagize ati ” ibyo ntibiha abaturanyi amahirwe yo kuza ngo batwendereze. Ndizera ko u Rwanda rwize isomo kuko uyu munsi biragaragara ko nta gushidikanya ko u Rwanda rwashyigikiye M23 ngo ize itere Congo.”
Yongeyeho ko yagumye ashyira imbere ibihuza abantu mu mwanya w’inkuta zibatanya “Igihe cyose mbona ko dukwiye kubaka ibiraro aho kubaka inkuta. Ariko dore nanone aho turi.”
Tshisekedi avuga ko yifuza gutanga ubutumwa bw’amahoro no gufatanya no gushyira hamwe bigamije iterambere.
Yagize ati ” ibyo ntibiha abaturanyi amahirwe yo kuza ngo batwendereze. Ndizera ko u Rwanda rwize isomo kuko uyu munsi biragaragara ko nta gushidikanya ko u Rwanda rwashyigikiye M23 ngo ize itere Congo.”
Yongeyeho ko yagumye ashyira imbere ibihuza abantu mu mwanya w’inkuta zibatanya “Igihe cyose mbona ko dukwiye kubaka ibiraro aho kubaka inkuta. Ariko dore nanone aho turi.”
Tshisekedi avuga ko yifuza gutanga ubutumwa bw’amahoro no gufatanya no gushyira hamwe bigamije iterambere.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Vincent Karega, mu kiganiro yagiranye na VOA yavuze ko “Hari umwuka mubi kuva igihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavuze ko kuri yo nta M23 nta Rwanda ni ikintu kimwe kandi twe nk’u Rwanda tuzi neza inkomoko ya M23.”
Ambasaderi Karega yavuze ko mu myaka icyenda ishize “M23 ari abantu bavuye mu ngabo za Congo bari bafite ibyo basaba ari n’abantu bageze ku rwego rw’imishyikirano na Congo ndetse bagirana amasezerano y’ibyo bashobora gufatanya mu gucyemura.”
Avuga ko iyo ingabo za Congo zasumbirijwe zumva ko M23 ifashwa n’u Rwanda kandi nta nyungu u Rwanda rufite mu gufasha uriya mutwe.
Ambasaderi Karega yasobanuye ko igihugu ke gishyigikiye ko Kongo n’imitwe yafashe intwaro iyirwanya bikwiye gusubukura ibiganiro by’amahoro.
Ambasaderi Karega avuga ko u Rwanda rugikomeye ku nama zibera i Nairobi mu rwego rw’Umuryango w’uburasirazuba bw’Afurika, uw’ubumwe bw’Afurika n’Umuryango w’Abibumbye.
Umwuka si mwiza habe namba ku ruhande rw’u Rwanda na RD Congo nyuma y’uko imirwano yubuye muri Teritwari ya Rutshuru hagati ya M23 ihanganye na FARDC yivanze na FDRL bigafashwa n’ingabo za MONUSCO.
U Rwanda ntirurahabwa abasirikare barwo babiri ruvuga ko bashimuswe mu gihe RD Congo ivuga ko bafatiwe ku rugamba bari gufasha M23.
Amakuru agera k’UMUSEKE avuga ko Leta ya Congo yazanye hafi y’umupaka w’u Rwanda aba Commandos kabuhariwe biteguye isaha n’isaha kurasa ku mutwe wa M23 bivugwa ko iyo utsinzwe uhungira mu Birunga ku ruhande rw’u Rwanda.
Usibye abasirikare bakuwe mu Ntara zitandukanye za Congo, FARDC ikomeje kurunda ibitwaro bya karahabutaka mu birometero bicye hafi y’u Rwanda ku buryo hari amakenga y’uko mu gihe byaraswa kuri M23 byagwa mu Rwanda, bikaba byagira ingaruka ku butaka bw’u Rwanda nk’ibyatewe mu Mirenge ya Nyange na Kinigi mu byumweru bishize.
Umutwe wa M23 igice cya Gen Sultan Makenga ivuga ko ishikamye ku nzira y’ibiganiro bigamije amahoro ariko mu gihe yagabwaho ibitero izirwanaho kuko ifite ubushobozi buhagije.
source / UMUSEKE.RW