Iremezo

Paris :Bucyibaruta yasabiwe gufungwa burundu

 Paris :Bucyibaruta yasabiwe gufungwa burundu

Muri ururubanza rurimo kubera i Paris Bucyibaruta ushinjwa kugira uruhare mu iyicwa ry’abatutsi ku Gukongoro aho yahoze ari Perefe kuri uyu wa gatanu ,urukiko rwumvise urugande rw’ubushinjacyaha maze

Umushinjacyaha VIGUIER avuga ko Bucyibaruta Laurent ashinjwa Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasira inyokomuntu. Ati « ntidushinja Bucyibaruta kuba yarafashe umuhoro ngo ateme ahubwo turamushinja kuba nk’umukozi wa leta yarashyize mu bikorwa amabwiriza ya guverinoma yari azi neza agamije kwica abatutsi. »

umushinjacyaha Viguier yasabye ko Bucyibaruta Yamywa ibyaha kuruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi Byumwihariko Murambi ,no kuri Paruwasi y’a Cyanika  ati « turabasaba ko mwamuhamya icyaha cyo gushyigikira ibikorwa bya jenoside kuri paruwasi ya Kibeho, ku ishuri rya Murambi no kuri paruwasi ya Cyanika na Kaduha. »

Umushinjacyaha VIGUIER yavuze kandi ko bizwi neza ko kugira ngo uhanirwe ubufatanyacyaha mu byaha byibasira inyoko muntu bidasaba kuba wabigiyemo ngo ubikore ubwawe ahubwo kuba uzi uwo mugambi kandi ntugire icyo ukora.

biteganyijwe ko kuri uyuwakabiri aribwo urukiko rwa Rubanda I Paris hafatwa icyemezo kugihano cyahabwa Bucyibaruta Wahoze ayobora Perefegitura ya Gikongoro

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *