Iremezo

UN yatangaje ko muri RDC hashobora kuba jenoside

 UN yatangaje ko muri RDC hashobora kuba jenoside

Alice Wairumu Nderitu, usanzwe ari umujyanama w’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye mu byerekeye gukumira Jenoside, yatangaje ko ibyo aherutse kwibonera no kwiyumvira ubwo yari ari mu Burasirazuba bwa DRC, byamweretse ko hashobora kuzakorwa Jenoside, igakorerwa Abanyamulenge.

Nderitu avuga ko ibyo yahabonye nta hantu hanini bitandukaniye n’ibyari mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Uyu mugore yakoreye uruzinduko muri kariya karere hagati y’italiki 10 n’italiki 13, Ugushyingo, 2022.

Yagize ati: “ Urugomo ruri gukorerwa mu Burasirazuba bwa DRC ni ikimenyetso gikomeye cyerekana ko abantu babanye nabi cyane k’uburyo Jenoside ishoboka nk’uko yigeze no kuba muri kariya k’ibiyaga bigari by’Afurika.”

Avuga ko mu mitwe myinshi ikorera muri kariya gace, uwa FDLR ari wo ubiba urwango kurusha indi cyane cyane ko ukomoka ku basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Ngo abaturage ba DRC bitwa Abanyamulenge nibo bibasirwa n’ibikorwa bya mfura mbi, birimo kubahoza ku nkeke bikozwe n’abayobozi baba abapolitiki ndetse n’ab’umutekano.

Abagore n’abakobwa b’Abanyamulenge kandi ngo basambanywa ku ngufu iyo hari ababaciye urwaho.

babibakorera babashinja ko bafitanye ‘isano runaka’  n’u Rwanda bakaba n’Abatutsi.

Indi ngingo  Nderitu yavuze ko ikomeye, ni uko hari n’andi moko yo muri DRC mu Burasirazuba bwayo nayo ahoramo ubwicanyi.

Ayo ni Suku, Mbala, Yansi, Songe, Luba, Kongo, Yaka na Teke.

Alice Wairumu Nderitu ati: “ Urugomo rukorerwa abantu bazizwa ko basa cyangwa bafitanye isano iziguye cyangwa itaziguye na rumwe cyangwa nyinshi mu mpande ziri kurwana mu Burasirazuba bwa DRC, rugomba guhagarikwa.”

Uyu mujyanama wa Guterres avuga ko isi yose igomba guhagurukira iki kibazo kuko kiri guhitana benshi kandi bucece.

Yemeza ko igice cy’ingenzi gifite inshingano yo guhagarika urugomo rukorerwa abatuye kiriya gice cya DRC  ari Guverinoma y’iki gihugu.

Ku rundi ruhande, ariko iyi Guverinoma ishimwa ko hari icyo iri gukora ngo yunge abaturage bo muri ya moko twavuze haruguru.

Biri gukorwa binyuze mu biganiro bihuza abakuru b’imiryango igize buriya bwoko kugira ngo basase inzobe binegure, ibyo bapfa babikureho.

Amadini yo muri iki gihugu nayo arashimirwa kuba afasha mu kunga abaturage, kandi ngo UN izakomeza gutanga umusanzu wayo ahashoboka hose.

source :Taarifa

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *