Iremezo

Karisa Mbanda wa Komisiyo y’amatora yapfuye Atamaze igihe arwaye

 Karisa Mbanda wa Komisiyo y’amatora yapfuye Atamaze igihe arwaye

Prof Kalisa Mbanda wari Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu.

Amakuru avuga ko Prof Mbanda yaguye mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, azize uburwayi butamaze igihe kinini.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora, Munyaneza Charles, yabwiye IGIHE ati “Turacyashaka amakuru ariko uriyo ambwiye ko yitabye Imana. Ni mu bitaro bya Kanombe”.

Yakomeje avuga ko manda ya Prof Mbanda muri Komisiyo y’amatora yari yararangiye ariko yajyaga mu kazi ndetse n’umusibo ejo yagiyeyo. Icyakora uyu munsi ntabwo yagiyeyo ahubwo yabyutse ajya mu rwuri rwe avayo ajya kwa muganga mu bitaro bya gisirikare i Kanombe birangira yitabye Imana.

Prof Mbanda yagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu 2012 muri manda y’imyaka itanu, yaje no kongerwa. Icyo gihe yasimbuye Prof Karangwa Chrysologue.

Prof Mbanda yari asanzwe ari umuyobozi w’icyubahiro wa Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK.

Yakoze mu bigo bitandukanye bikomeye birimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) nk’impuguke mu mishinga iteza imbere abaturage kuva mu 1990-1995.

Igihe cye kinini yakimaze mu burezi kuko yabaye Umuyobozi w’ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda hagati ya 1995-1998, akora muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi nk’Impuguke mu igenamigambi ishinzwe Ubuhinzi, Iterambere ry’icyaro n’ibidukikije hagati ya 2000-2003, aba n’Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (ISAE) mu 2003-2007.

Nyuma yaho, Prof Mbanda yakoze nk’impuguke akorana n’ibigo birimo MINALOC, RLDSF (Rwanda Local Development Support Fund) FARG ,MINAGRI/RSSP n’ibindi.

Prof Mbanda kandi yigeze kuyobora Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, mu 2006.

Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu Binyabuzima (Biology) yayivanye muri Kaminuza Gatolika ya Louvain-La-Neuve mu Bubiligi, ari naho yakuye impamyabumenyi ya Kaminuza mu buhinzi nka ’Tropical Agriculture Engineer’.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *