RWANDA. Umunyamakuru Wa Flash Arabagwa Mu Mutwe
MU RWANDAUmunyamakuru Wa Flash Arabagwa Mu Mutwe
Umuyobozi wa Radio Flash&TV mu Karere ka Nyagatare witwa Issa Kwigira yabwiye Taarifa ko ubuzima bw’umunyamakuru yakoreshaga witwa John Gumisiriza bugeze ahabi nyuma y’uko abaganga b’i Kanombe basanze hari igufa ryo mu mutwe ryangijwe n’ikaro yakubiswe n’abagizi ba nabi.
Kwigira avuga ko kuri uyu wa Gatatu taliki 01, Werurwe, 2023 ari bwo umubyeyi wa Gumisiriza n’inshuti ze bamujyanye mu bitaro by’u Rwanda bya gisirikare by’i Kanombe, bamucisha mu cyuma.
Basanze hari igufa rye ryangijwe n’ikaro abagizi ba nabi bamukubise mu ijoro ryo ku wa kabiri ubwo yari avuye mu kazi kuri radio.
Abaganga b’i Kanombe bavuze ko uriya munyamakuru agomba kubagwa kugira ngo harebwe uko icyo kibazo cyakosorwa.
John Gumisiriza arwariye i Kanombe arwajwe n’umubyeyi we.ibiyabitewe no kuba
mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri taliki 28, Gashyantare, 2023 abagizi ba nabi barateze umunyamakuru wabo witwaga John Gumisiriza bamukubita ikaro mu mutwe arakomereka ‘cyane.’
Issa Kwigira uyobora abanyamukuru bakorera muri kariya karere yabwiye Taarifa ko uriya munyamakuru we byamubayeho ubwo yari atashye avuye gukora ikiganiro ahagana saa yine z’ijoro.
Ati: “ Nk’umuyobozi we namukurikiranaga. Yarangije ikiganiro arataha nk’uko bisanzwe ariko twaje kumva badutabaje ko yakubiswe bikemeye.”
Uyu munyamakuru wa Flash buvuga ko uriya musore yakubitiwe hafi y’akagezi k’Umuvumba ahaturuye gato station ya Polisi.
Kwigira Issa avuga ko Gumisiriza yatatse akabura uhita amutabara kubera ko muri Nyagatare baraye mu ntsinzi yo kwesa imihigo kurusha abandi Banyarwanda.
Avuga ko abagizi ba nabi basanzwe baza gutegera abantu kuri ako kagezi bakabambura bagahita birukira mu gashyamba guturiye umugezi w’Umuvumba.
Ati: “ Hakazwe ingamba zo kurinda ako gace kuko hari benshi barimo n’uyu munyamakuru wanjye bahamburirwa.”