Mubagombaga Gutanga ubuhamya murubanza rwa Biguma yaraye Apfuye
I Paris hatangiye urubanza rwa Philippe Hategekimana wari uzwi nka Biguma
urubanza rurimo kubera murukiko rwa Rubanda ,abatangabuhamya baragera mu ijana gusa umwe muri bo yaraye yitabye Imana abandi batatu bo bamaze Igihe bapfuye
uyu mugabo akekwaho kwicisha abatutsi bari batuye I Nyamure mukarere ka Nyanza no mubindi bice by’akakarere gusa nanone hari inyandiko ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’uburere mboneragihugu igaragaza ko by’umwihariko taliki ya 23 Mata 1994, Biguma ari we wagiye gufata Burugumesitiri wa Komini Ntyazo, Nyagasaza Narcisse, ubwoyashakaga guhungiraI Burundi amujyana I Nyanza ari ho ubwe yamwiciye.
Uretse I Nyamure, Biguma akekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwabereye ahantu hatandukanye muri Nyanza, gushyira no gushyirisha za bariyeri mu duce dutandukanye twa Nyanza, urupfu rw’abatutsi bagera kuri 300 biciwe I Nyabubare (Rwabicuma) no kugira uruhare mu nama zagiye zitegura zikanashyira mu bikorwa jenoside yakorewe abatutsi. Baguma ubundi yari umujandarume ,binavugwa ko ariwe watangije Jenoside muri kariya gace.
Inkuru :Juventine Muragijemariya