Ubuyobozi bwa Ecole des Sciences de Musanze, bwagize icyo buvuga ku rupfu rw’umunyeshuri waryigagamo
Ubuyobozi bwa Ecole des Sciences de Musanze, bwagize icyo buvuga ku rupfu rw’umunyeshuri waryigagamo byavugwaga ko yari yarimwe uruhushya rwo kujya kwivuza, butangaza andi makuru mashya kuri uru rupfu rw’uyu munyeshuri washenguye benshi.
Umuyobozi w’Ishuri Ryisumbuye ry’Ubumenyi rya Musanze (Ecole des Sciences de Musanze), Padiri Florent Nikwigize, mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, yavuze ko bigoye kuvuga icyahitanye uyu mwana w’umunyeshuri. Ati “Inzego z’umutekano n’abaganga ni bo bashobora kutubwira icyo yazize.”
Padiri Florent Nikwigize yakomeje avuga ko ku wa Kane tariki 11 Gicurasi, nyakwigendera yari yagiye kwivuriza ku ivuriro ryigenga riri mu Mujyi wa Musanze, akagenda avuga ko ababara ijisho n’umutwe.
Ati “Ndetse yagezeyo ntabwo yatinze kuko mu ma saa tanu yari yagarutse, yerekana imiti avanyeyo bamusaba kuyinywa. Noneho ku wa Gatanu Animatrice avuga ko bavuganye amubwira ko yumva afite imbaraga nke, amubwira ko agiye kuruhuka nimugoroba akajya muri etude.”
Uyu muyobozi w’iri shuri, Padiri Florent Nikwigize avuga ko na we ubwe ku wa Gatanu nimugoroba yagiye kureba uyu munyeshuri, akamubwira ko ijisho ryakize ariko ko umutwe wo ukiri kumurya.
Ati “Njyewe kugeza ubwo ibyo namenye ni ibyo, ubundi nahamagawe no ku Bitaro, kuko bamujyanye ku Bitaro njye nabyutse nagiye gusoma misa, ku Bitaro bampamagara bambwira ko umwana yitabye Imana, ariko ku Bitaro bakemeza ko yageze ku Bitaro yapfuye.”
Uyu musasiridote uyobora iri shuri, yakomeje avuga ko hari andi makuru bamenye ko mu ijoro ryo ku wa Gatanu, uyu mwana “yaba yaragiye asohotse agiye ku bwiherero akitura hasi, mu ma saa tanu n’igice. Noneho mukuru we bari baryamanye w’umunyeshuri bagatabaza animatrice ushinzwe abarwayi, ngo akaza akamureba akabona ko ameze neza, akamubwira gusubira kuryama muri Infirmerie.”
Ngo bwaracyeye, Animatrice ushinzwe abarwayi muri iri shuri, ahamagara umubyeyi w’uyu mwana, amubaza niba yari asanzwe agira icyo kibazo cyo kwitura hasi, undi akamubwira ko agiye kuza kumufata ngo ajye kumuvuriza mu bavuzi ba gakondo, ariko hakaza kuza nyina wabo ukora muri INES.
Ngo ni bwo uwo mwene wabo wa nyakwigendera, yaje bakamujyana ku Bitaro ari na bwo yitabaga Imana.
Uyu mupadiri avuga ko bakimara kumumenyesha ko uyu mwana yitabye Imana, na we yahise yihutira kugera ku bitaro “nanjye ntungurwa no kubona nyine umuntu mwavuganaga nimugoroba kumubona byarangiye, ntiwabona imvugo yo kubivugamo.”
Yavuze ko inzego ari bwo zahise zitangira kuza gukora iperereza. Ati “Andi makuru ni uko yagombaga gushyingurwa uyu munsi, RIB ivuga ko byaba byiza babanje kujya kumupima. Ni amakuru ababaje kandi utasobanura.”
Uyu Mupadiri ahakana amakuru yari yatanzwe ko nyakwigendera yari yarimwe uruhushya rwo kujya kwivuriza hanze y’ishuri, ndetse no kuba urupfu rwe rwamenyekanye nyuma y’amasaha atatu yamaze gushiramo umwuka.
Ati “Ukuri ni uko ku wa Kane yagiye kwa muganga, ariko ntabwo yigeze aremba ngo uvuge ngo yararwaye araremba.”
Akomeza ahakana ibivugwa ko nyakwigendera yimwe uruhushya rwo kujya kwivuza, ati “Yakwaka uruhushya rwo kujya kwivuza ari kujya kwiga koko? Uretse ko nta n’ubwo wamwima uruhushya, kuko umuntu urwaye uretse kumuha uruhushya rwo kujya kwivuza, anarembye ufite inshingano zo kujya kumuvuza.”
Padiri Nikwigize agaruka ku byo kuba urupfu rwa nyakwigendera rwaramenyekanye nyuma y’amasaha atatu, yavuze ko atabyemeza.
Ati “Biragoye ko mvuga ko amasaha atatu yashize bitaramenyekana, kuko mpamya ko n’abo bo mu muryango we bamutwara, ntabwo bari bazi ko batwaye umurambo, bari bazi ko bagiye kuvuza umuntu. Niba baramushyize mu modoka bamujyana ku bitaro yapfuye, ntekereza ko abaganga ni bo bazabyerekana, ariko baramwambitse bamuzana mu modoka bagiye kumuvuza. Icyakora nanjye nigereye ku bitaro, nkavugana n’abaganga, bambwiye ko yahageze yitabye Imana.”
Akomeza avuga ko yaba umuryango wa nyakwigendera ndetse n’ubuyobozi bw’iri shuri, bari mu gahinda. Ati “Si bo gusa nanjye ku giti cyanjye nkiva hano nkamubona, nabaye nk’aho nanjye mbuza icyo gutekereza. Guhungabana, nta muntu utahungabanye, n’abanyeshuri muri rusange, natwe twese muri rusange.”
Yavuze ko nyuma yuko uriya mwana yitabye Imana, uyu Mupadiri ndetse na bamwe mu bayobozi b’iri shuri, bagiye mu rugo rwa nyakwigendera, bagakora isengesho ryo kumusabira.