Kigali :abaturage batangiye kwishakamo ubushobozi bwo kubaka imihanda y’imigendererano bafatanyije n’umujyi wa Kigali
Hari abaturage bo mu mujyi wa Kigali batangiye kwishakamo ubushobozi bwo kwiyubakira imihanda y’imigenderano ,ariko umujyi wa Kigali ukabunganira .
Kuri uyu wagatatu ,ahabereye igikorwa cyo gutangiza kumugaragaro ni ahari Imihanda y’imigenderano ya kaburimbo ireshya na kilometero ebyiri (2Km) yatangiye kubakwa mu midugudu ya Buranga, Rugero na Karongi mu Kagari ka Kibagabaga mu Murenge wa Kimironko.
Abaturage babwiye itangazamakuru ko igitekerezo bakigize mu 2000, ku ikubitiro bari biyemeje ko buri rugo ruzatanga ibihumbi 400 Frw nyamara nyuma babona ko yaba adahagije, biyemeza kuzamura akaba miliyoni 1,5 Frw.
Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Merard Mpabwanamaguru, yatangaje ko bahisemo kujya bafatanya n’abaturage mu kubaka iyi mihanda kuko iyo bayiyubakiraga, itarambaga.
Ati “Ni uguharanira ko abantu batura neza. Ikindi no gukemura ikibazo cy’uko ibinyabiziga by’abantu byangirikaga.”
Mu Mujyi wa Kigali hari ibilometero birenga 1500 by’imihanda ariko irimo kaburimbo ntirenze kilometero 600.
Umujyi wa Kigali watangije gahunda yitwa “Tujyanemo” usaba abaturage kwishakamo 30% by’ingengo y’imari izubaka umuhanda hanyuma ugatanga asigaye.
Dr Mpabwanamaguru yavuze ko hari n’indi mirenge nka Kigali, Kagarama, Niboyi no muri Gasogi aho imidugudu imwe yatangiye gukusanya amafaranga azakoreshwa mu kubaka kaburimbo.
Ati “Dufite ubusabe bwinshi bw’aho bari hafi kugera kuri 30%. Ndaboneraho gusaba abaturage aho kubaka byatangiye, gukoresha imbaraga kugira ngo ibikorwa batangiye bitazakomwa mu nkokora. Uku kwezi kwa Kamena tukubyaze umusaruro kuko mu bihe by’imvura kubaka kaburimbo biragorana.”
Muri uyu mushinga, Umudugudu wa Buranga watanze miliyoni 175 Frw naho uwa Rugero utanga miliyoni 25 Frw.