Imyitwarire mibi kumusirikare w’U Rwanda nkabimwe mubyatuma yirukanwa
Imyitwarire mibi kimwe mubishobora gutuma umusirikare yirukanwa mukazi .
ingingo ya karindwi y’Itegeko Nº 38/2015 ryo ku wa 30/07/2015 rigena igabanya ry‟umubare w‟abagize Ingabo z‟u Rwanda, kubakura ku murimo,kubasubiza mu buzima busanzwe no kubirukana ivuga ko ugize Ingabo z‟u Rwanda ashobora kwirukanwa kubera imyitwarire mibi ikabije.
Imyitwarire mibi ikabije ituma habaho kwirukanwa byemezwa n‟umuyobozi ubifitiye ububasha. Kuri ba Ofisiye, kwirukanwa bikorwa n‟iteka rya Perezida,
Ni mu gihe ku bijyanye no gusesa amasezerano y’akazi, ingingo ya 105 y’Iteka rya Perezida nº 044/01 ryo ku wa 14/02/2020 rishyiraho sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda ivuga ko iyo bibaye ngombwa Minisitiri asesa amasezerano y’umurimo yagiranye n’umusirikare.
Iyo amasezerano y’umurimo asheshwe, umusirikare bireba ahabwa amafaranga yo gusesa amasezerano angana na kimwe cya kane (1/4) cy’amafaranga ahabwa urangije amasezerano.
Iryo teka rivuga ko Abofisiye n’abasuzofisiye bakuru bagengwan’amategeko y’umwuga naho abasuzofisiye bato n’abasirikare bato bagengwa n’amasezerano y’umurimo bagirana na Minisitiri.
Amasezerano y’umurimo agira agaciro mu gihe kingana n’imyaka icumi ishobora kongerwaho imyaka itanu.
kuri uyu wakabiri , Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yirukanye mu gisirikare abofisiye 16 mu ngabo barimo Maj Gen Aloys Muganga na Brig Gen Francis Mutiganda.
Général Major Aloys Muganga yahoze ari Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara guhera mu Ugushyingo 2018, umwanya yavuyeho muri Mata 2019 ubwo yagirwaga Umuyobozi ushinzwe ishami rya gisirikare rishinzwe ibikoresho.
Brig Gen Mutiganda yahoze ari Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe iperereza ryo hanze ry’igihugu, mbere yo kuvanwa muri izo nshingano mu 2018.
Mu birukanywe kandi harimo abandi basirikare 116 ndetse n’abandi 112 amasezerano yabo y’akazi muri RDF araseswa, nkuko itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ribigaragaza.