Iremezo

Gisagara  : Hadutse ibiyobyabwenge  bishya   byazengereje urubyiruko

 Gisagara  : Hadutse ibiyobyabwenge  bishya   byazengereje urubyiruko

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Mugombwa, Umurenge wa Mugombwa mu karere ka Gisagara, baravuga ko muri aka gace hari ubwoko bw’ibiyobyabwenge  bukoreshwa  n’abatuye muri ka gace, ngo bigatuma hahora makimbirane n’umutekano muke ariko kandi abaza kubimena bimwe ntibabimene.

Byagarutsweho ubwo hasozwaga ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge  bwateguwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC n’abafatanyabikorwa batandukanye , umunsi wabereye mu karere ka Gisagara.

Kuri uyu munsi kandi hamenwe litiro zisaga 100 z’inzoga z’inkorano,zakuwe hirya no hino mu karere ka Gisagara,  aho wasangaga ari zo abaturage baturiye aho zicururizwa binyweraga kandi zikangiza ubuzima bwabo.

Bmawe mu baturage baganiriye n’Iremezo.rw , bavuga ko nubwo izo nzoga zamenwe, ariko hari n’ubundi bwoko bwasigaye mu giturage bucuruzwa, ngo ababishiznwe bavuga ko atari ibiyobyabwenge ariko bo bakabifata nkabyo bakurikije uko uwazinyoye aba ameze.

Mukakabera Annonciata yagize ati “ Ahubwo ikibazo ni uko bamennye izi z’ibuni, na Morokoso ntibazimene. Hari izitwa Morokoso 03 , na zo bagomba kuzimena kuko uwazinyoye ahita aba nk’umusazi.”

Murenzi Evariste na we yagzie ati “ Usibye izi zitwa ibihuru bamennye, hari n’izindi zicuruzwa mu  maduka hsoe ino aha, usanga bazita ko zujuje ubuzirannge kandi nyamara umaze kuzinywa,ibintu bihita biba ibindi bindi. Njye ndasaba ko iyitwa Morokoso icuruzwa mu amduka na yo ikurwaho yewe aho ziri zikamenwa kuko ni ibiyobyabwenge.”

Guverineri w’intara y’amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko ,ubukangurambaga bwo kurwanya no kumena ibiyobyabwenge byangzia ubuzima bw’abaturage butarangirye aha, ahuwbo buzakomeza no gukorwa ikindi gihe kugirango n’ibyo byose abaturage bavuga bisigaye bicike.

Ati “ Tuzakomeza kwigisha yaba urubyiruko cyangwa abakuze kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge uko bisa kose.  Bigaragara ko tugifite ikiabzo cy’abanyarwanda bagikoresha ibiyobyabwenge kandi biganjemo urubyiruko, niyo mpamvu dukomeje ubukangurambaga bwo kubirwanya dusobanurira abaturage bose ububi bwabyo kugirango na bo bagire uruhare mu kubica.”

Dr. Jean Damascene Iyamuremye, umuyobozi w’ishami rishiznwe ubuzima bwo mu mutwe mu kigo cy’ubuzima RBC, avuga ko  ubu bukangurambaga bwatangiriye I Kigali bugasorezwa muri Gisagara  ariko bazakomeza no kugera mu bindi bice by’igihugu kuko bikigaragara ko u Rwanda rufite ikibazo cy’abakoresha ibiyobyabwenge bikabangirirza ubuzima birimo no kubatera indwara zo mu mutwe.

Ati “  Nk’uko mubizi ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ni ikibazo giteye inkeke haba mu Rwanda ndetse no ku isi yose. Mu Rwanda by’umwihariko, byagaragaye ko  abarenga 1/2 cy’abajene twabajije  ,twasanze barakosheje ibiyobyabwenge birimo inzoga, ndetse bamwe banarwaye indwraa yo kuba imbata y’inzoga no gukoresha ibiyobyabwenge. Ariko murabizi ko uretse no kuba bizahaza ubuzima bw’uwabikoresheje ,bidindiza n’iterambere ry’igihugu  ari na yo mpmvu turigushyira imbaraga mu kubirwanya.”

Ubushakashatsi bwakozwe na RBC muri 2018, bwagaragaje ko  1.2% by’urubyiruko, bafite indwara zikomoka ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge zirimo izo mu mutwe.

INKURU YA NYIRANSABIMANA Eugenie

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *