Iremezo

Israel v Hezbollah: Ishusho ishoboka y’ibitero byo ku butaka byitezwe muri Liban

 Israel v Hezbollah: Ishusho ishoboka y’ibitero byo ku butaka byitezwe muri Liban

Ibitero bishya kuri Liban birimo gutegura kwinjira ku butaka bwa Liban kw’ingabo za Israel, ni ko umwe mu bakuru ba gisikare avuga.

“Murumva indege hejuru yanyu, twiriwe tubarasa umunsi wose. Ibi ni ugutegura [amayira y’] ubutaka ngo mu be mwakwinjira no gukomeza guca intege Hezbollah”, ni ko Herzi Halevi yabwiye abasirikare.

Imirwano ya vuba aha hagati ya Israel na Liban yibutsa benshi intambara yo mu 2006, aho ibitero bikomeye by’indege z’intambara byabanjirije kwinjira kw’ingabo ku butaka bwa Liban.

Nyuma y’igitero cya Hamas muri Israel cyo ku wa 07 Ukwakira(10) 2023, umutwe witwara gisirikare wa Hezbollah wahise utangira kurasa muri Israel urasira mu majyepfo ya Liban, ubu hashize umwaka habaho ibikorwa byo kurasana bihoraho.

Israel iritegura gutera ikinjira ku butaka bwa Liban

Abashinzwe ubuzima bavuze ko mu bishwe harimo abasivile Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu, inshuro zirenze imwe yarahiriye ko azacyura abaturage bagera ku 60,000 bavuye mu byabo mu majyaruguru ya Israel kubera iyi mirwano na Hezbollah yagiye ikomera.

Ku wa gatatu tariki 25 Nzeri (9), havuyeho urujijo ko Israel ishaka kwinjira muri Liban mu buryo runaka, ishaka gukuraho inkeke Hezbollah iteje kuri abo baturage.

Herzi Halevi yabwiye abasirikare ati: “Uyu munsi, turakomeza, ntabwo duhagarara; turakomeza tubarase kandi tubakubitire hose. Intego irasobanutse – gucyura neza abatuye mu majyaruguru”.

Yavuze ko igisirikare kirimo “kwitegura uburyo runaka, busobanuye ko inkweto zanyu za gisirikare, zizinjira ku butaka bw’umwanzi, kwinjira mu mihana Hezbollah yahinduye ibirindiro bya gisirikare”.

Mbere y’ibi, ku wa mbere tariki 23 Nzeri, iyi mirwano yafashe indi ntera ikomeye, aho abantu barenga kuri 550 bishwe uwo munsi gusa n’ibitero by’indege z’intambara aho Israel yavuze ko yari igamije Hezbollah muri Liban.

Nubwo ibitero by’indege byakomeje, abasesenguzi benshi baravuga ko vuba aha Israel izohereza n’ingabo zirwanira ku butaka muri Liban.

Mujawamariya Juventine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *