Iremezo

Nyamagabe: Abagabo basabwe ubufatanye mu iterambere ry’umugore wo mu cyaro

 Nyamagabe: Abagabo basabwe ubufatanye mu iterambere ry’umugore wo mu cyaro

Abagabo beretswe uruhare rw’ubufatanye bw’abashakanye nk’urufunguzo rw’amajyambere y’urugo, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro.

 

Ni umunsi wizihizwaga mu Rwanda ku nshuro ya 27, wabereye mu Karere ka Nyamagabe ahitwa mu Gatare hafi y’Ishyamba rya Nyungwe.

Hakizimana Anastase n’umugore we Mukaneza Alphonsine bashyingiranwe mu 2011, bagaragaje iterambere bagezeho bakesha ubufatanye mu mirimo, basaba abandi kubigiraho.

Aba bombi babanye ubwo Mukaneza yakoraga akazi ko gusarura icyayi cy’abaturanyi be ahembwa 1200 Frw ku munsi, mu gihe umugabo we yacaga inshuro mu buhinzi akorera 500 Frw.

Nyuma yo kubona ko akazi k’umugore we kinjiza cyane kurusha ake, Hakizimana yatangiye kujya asigarana umwana mu rugo, umugore akajya gusoroma cyane, kugira ngo yinjize menshi.

Nyuma yo kubona amahugurwa yo kwibumbira mu matsinda bakizigamira, barazamutse mu iterambere, maze umugore atangira kwiga ubudozi bw’imipira, arakomeza ajya kwaka inguzanyo mu itsinda, yaguzemo imashini idoda y’ibihumbi 300 Frw ndetse ubu akaba yarageze no ku mwuga wo kubyigisha.

Iterambere ryo mu rugo na ryo ntiryahagaze kuko kugeza ubu bubatse inzu yabo bwite kandi nini, irimo amashanyarazi y’imirasire y’izuba kandi bakagira n’ubworozi bw’amatungo arimo n’inka.

Hakizimana avuga ko “Ibi byose byavuye mu bufatanye twagize kuva kera tureba igikwiye. Iyo tutabikora ubu tuba tukiri mu bukene. Ubufatanye ni urufunguzo rw’iterambere.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolée Uwimana, yavuze ko abagore bo mu cyaro ari bo bagize umubare munini w’abahinga mu buryo buciriritse, byiyongeraho indi mirimo myinshi idahemberwa irimo gutora inkwi, kwita ku bana, kuvoma n’indi ibadindiza.

Uwimana akomeza avuga ko leta yo ikomeje gukora byinshi bituma umugore yoroherwa n’imirimo yo mu rugo kugira ngo abashe no gukora indi yamuteza imbere.

Ati “Dukomeje gukora ibishoboka byose ngo amarerero yegerezwe bose, ku buryo umugore yajya asiga umwana akajya mu nshingano atamutwaye. Turasaba ko buri mugore yegerezwa amazi akajya avoma hafi, ndetse akegerezwa ibicanwa bigezweho.”

“Birakwiye ko umugabo afasha umugore we, akajya kuvoma kandi yishimye. Ntibibe igitangaza kubona umugore atetse, umugabo yoza amasahane, cyangwa se yigisha umwana anamufasha imikoro yo ku ishuri. Bituma umugore abona umwanya wo kwiyitaho no gutekereza ibimuteza imbere bikanateza imbere umuryango.’’

Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro uba buri tariki ya 15 Ukwakira, wemerejwe mu nama mpuzamahanga y’abagore yabereye i Beijing mu Bushinwa mu 1995, utangira kwizihizwa mu Rwanda kuva mu 1997.

Mujawamariya Juventine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *