Iremezo

U Bwongereza: Rudakubana ukekwaho kwica abana yanze gusubiza urukiko

 U Bwongereza: Rudakubana ukekwaho kwica abana yanze gusubiza urukiko

Umwongereza Axel Rudakubana ukekwaho kwica abana batatu yanze gusubiza Urukiko rwa Liverpool, ubwo yabazwaga ku bijyanye n’umwirondoro we ndetse n’icyo avuga ku byaha aregwa, niba abyemera cyangwa se akabihakana.

Ibi byaha Rudakubana ashinjwa kubikorera mu gace ka Merseyside tariki ya 29 Nyakanga, ubwo yari afite imyaka 17 y’amavuko. Akekwaho kubikora yifashishije icyuma.

Ntabwo Rudakubana w’imyaka 18 y’amavuko yakandagiye mu rukiko kuko yasomerwaga n’abacamanza ibyaha byose ashinjwa, ubwo yari muri gereza y’abana ya Belmarsh.

Umucamanza Goose yasabye Rudakubana kwemeza niba iri zina ari irye, yanga gusubiza, umucungagereza abazwa niba uyu musore ari kumva ibivugirwa mu rukiko, yemeza ko koko ari kubyumva.

Rudakubana yasomewe ibyaha ashinjwa, asabwa kugira icyo abivugaho ariko ntiyasubiza. Icyo yakoraga ni ukuzunguza umutwe no gushyira umutwe ku mavi.

Umucamanza yabajije uyu musore icyo avuga ku cyaha cyo gukora uburozi bwa Ricin ndetse no gutunga inyandiko y’inyigisho z’umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda, byabonetse mu gihe yasakwaga, ariko na bwo ntacyo yasubije.

Umucamanza yafashe icyemezo cy’uko muri dosiye ya Rudakubana handikwa ko ahakana ibyaha byose ashinjwa.

Yamubwiye kandi ko urubanza rwe mu mizi ruzatangira tariki ya 20 Mutarama 2025, ruzamare ibyumweru bine, amwizeza ko azakurwa muri gereza ya Belsmarsh, yegerezwe hafi y’urukiko.

Muragijemariya Juventine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *