Iremezo

Basanzwemo n’urumogi! Barindwi barimo Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ bafunzwe

Kwizera Emelyne n’itsinda ry’abantu umunani bari barakoranye itsinda rya WhatsApp ryitwa ‘Rich Gang’ bakurikiranywe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, aho barindwi muri bo bafunzwe, nyuma y’uko bagize uruhare mu gufata no gusakaza amashusho abagaragaza bakora imibonano mpuzabitsina.

 

Iryo tsinda ririmo abakobwa batandatu n’abahungu batatu. Abafunzwe batawe muri yombi ku wa 17 Mutarama 2025.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ati “Nibyo koko, kugeza ubu twafashe icyenda, barimo abakobwa batandatu n’abahungu batatu bagaragara mu mashusho amaze iminsi asakazwa ku mbuga nkoranyambaga bakora imibonano mpuzabitsina. Bakurikiranweho ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge, gusakaza amashusho y’urukozasoni mu ruhame no gukora ibiterasoni mu ruhame.”

Abari gukurikiranwa uko ari icyenda bahuriye mu itsinda bise “Rich Gang” ari naryo bifashishaga mu gukwirakwiza aya mashusho y’urukozasoni barimo Ishimwe Patrick, Uwineza Nelly Sany, Gihozo Pascaline, Kwizera Emelyne, Uwase Sariha, Uwase Belyse, Shakira Uwase, Rucyahana David na Banza Julien. Bose bafite hagati y’imyaka 20 na 28.

Barindwi muri bo bakurikiranywe bafunze mu gihe abandi babiri bakurikiranywe badafunze.

Bafungiye kuri Sitasiyo za RIB zirimo iya Kicukiro, Gikondo, Remera, Kacyiru na Kimironko mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Abo bakobwa n’abasore, bifataga ayo mashusho bari gukora imibonano mpuzabitsina, bakayasangiza abagore cyangwa abagabo ndetse n’aba-diaspora kugira ngo babahe amafaranga. Bo ubwabo nibo bayifataga.

Abafashwe barapimwe, basanga bakoresha ibiyobyabwenge, aho mu bapimwe basanganywe urumogi ku gipimo kiri hagati ya 55 na 275 mu gihe igipimo gisanzwe ari hagati ya 0-20.

RIB ivuga ko urubyiruko rukwiriye kumenya ko imbuga nkoranyambaga zitabereyeho gusakaza amashusho y’urukozasoni cyangwa se gukorerwaho ibyaha.

Dr. Murangira ati “Muri iyi minsi hari abantu biharaje gushinga imbuga za WhatsApp ugasanga bakwirakwiza amashusho y’urukozasoni. RIB irabasaba kubihagarika kuko itegeko rihana, rifata imbuga nkoranyambaga zose nk’uruhame.”

IGIHE ifite amakuru ko hari andi matsinda akorerwamo ibyaha nk’ibi harimo nk’iryitwa Kigali VP HOOKS-UPS, VIP Online Sex, House Party Show, Aho bibera 24 hours, Group Sugar Mamy z’Abakire, VIP Online Chart Rwanda, Black Market Group, Honestly VIP Online Sex Chart n’andi.

RIB isobanura ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hari abantu bagize ubucuruzi ibijyanye no gukwirakwiza amashusho y’ubwambure. Murangira ati “Ibi bintu bikwiriye gucika, kuko ntawe uzongera kwitwaza ngo amafoto ye yagiye hanze kuko harimo ubufatanyacyaha.”

Isobanura ko kandi hari abandi basigaye barahindutse ‘abashyushyarugamba’ mu gusakaza ibibi byagaragaye ku bandi. Abo ngo usanga babwira abantu ngo niba ushaka ‘agafoto cyangwa video ya kanaka y’ubwambure nyandikira muri DM’, ndetse ngo hari n’abatanga nimero za telefoni. Iti “Ibi bifatwa nko kugambirira gukora icyaha, kandi birahanwa.”

Iperereza ryagaragaje ko ibi bikorwa byo gukwirakwiza amashusho y’ubwambure, ababikora babishishikarizwamo na bamwe mu bagabo cyangwa abagore, bubatse n’abatubatse babizeza amafaranga menshi.

Perezida Paul Kagame, ubwo yari mu masengesho yo gushimira Imana ibyiza yakoreye igihugu, ku wa 19 Mutarama 2025, yatangaje ko bidakwiriye kubona mu muryango habamo abantu bagenda ku muhanda biyambitse ubusa, kuko bihabanye n’umuco.

Ati “Nkurikira ibintu no ku mbuga nkoranyambaga, intambara zirirwaho z’abana bato bari aho bambara ubusa ku muhanda, bakambara ubusa. Uwambara ubusa se ararata iki undi adafite, twese tudafite? Nta dini ribaho ryo kwambara ubusa.”

Yongeyeho ati “Nta muryango ubaho wo kwambara ubusa. Ariko buriya kwambara ubusa ntabwo ari bwa busa, burya bambaye ubusa no mu mutwe, ni ubusa buri mu mutwe ni cyo kibazo, ni ho bishingira.”

Umukuru w’Igihugu yongeyeho ati “Mbwira rero ukuntu wakwemerera umuryango nyarwanda kubaho gutyo, nubwo twicaye aha nk’abayobozi, inshingano tuzaba twuzuza ni izihe? Tuzibaze. Ni izambika ubusa Abanyarwanda?”

Abaregwa bakurikiranyweho icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame aho ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.

Icyo gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, uwo gihamye ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw.

Icyaha cyo gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.

Ikindi cyaha bakurikiranywe ni icyo kumviriza ibiganiro, gufata amashusho cyangwa kubitangaza. Ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.

Icyaha cya nyuma bakurikiranyweho ni icyo gutangaza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.

 

 

Muragijemariya Juventine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *