Iremezo

Tour du Rwanda 2025 izaba nta nkomyi

 Tour du Rwanda 2025 izaba nta nkomyi

Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwatangaje ko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC cyatewe n’intambara hagati ya FARDC na M23 kitazakoma mu nkokora iri rushanwa rizenguruka Igihugu ku magare.

Bwavuze ko u Rwanda rwafashe ingamba zihamye z’ubwirinzi ku buryo Tour du Rwanda 2025 izaba kandi abakinnyi bazayikina n’abafana bazayitabira bazayigiramo ibihe byiza.

Tour du Rwanda izanyura mu duce dutandukanye tw’Igihugu turimo n’utwegereye imipaka u Rwanda ruhuriraho na RDC nka Rubavu na Rusizi.

Itangazo Tour du Rwanda yashyize hanze kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Gashyantare 2025, rivuga ko mu minsi ishize imirwano yabereye mu Mujyi wa Goma yagize ingaruka ku Banyarwanda batuye mu Karere ka Rubavu.

Rigira riti “Ingamba zose zarafashwe kugira ngo ibyabaye bitazasubira. Ubuzima i Rubavu n’ahandi mu Rwanda burakomeje nk’ibisanzwe. Tour du Rwanda izaba kandi nta cyahindutse kuri gahunda yayo.’’

Tour du Rwanda yijeje abakinnyi, amakipe ndetse n’abafana ko umutekano wabo uzaba wizewe kandi “bazaryoherwa n’irushanwa.”

Tour du Rwanda igiye gukinwa ku nshuro ya 17 kuva ibaye mpuzamahanga no ku nshuro ya karindwi kuva igiye ku rwego rwa 2,1, izakinwa ku wa 23 Gashyantare kugeza ku wa 2 Werurwe 2025.

Abakinnyi 80 bo mu makipe 16 yo ku migabane itandukanye ni bo bazitabira iri siganwa rizagera mu ntara enye z’u Rwanda ku ntera y’ibilometero 817.

Amakipe yabigize umwuga azitabira Tour du Rwanda 2025 ni Israel – Premier Tech yo muri Israel na TotalEnergies yo mu Bufaransa.

Andi makipe arimo akina amarushanwa yo ku migabane (Continental Teams) nka Soudal Quick-step Dev Team (U Bubiligi), Lotto–Dstny (U Bubiligi), Team Amani (Rwanda), Bike Aid (U Budage), Development Team dsm–firmenich PostNL (u Buholandi), Java InovoTec (Rwanda), May Stars (Rwanda) na UAE (United Arab Emirates) mu gihe ay’ibihugu ari u Rwanda, Angola, Afurika y’Epfo, Eritrea, Ethiopia na UCI Centre Mondiale du Cyclisme (igizwe n’amakipe ya Afurika avanze).

Inzira za Tour du Rwanda 2025:

–  Etape 1: Ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare 2025: Stade Amahoro – Stade Amahoro (Gusiganwa n’ibihe nk’umukinnyi ku giti cye ibilometero 4)

–  Etape 2: Ku wa Mbere, tariki ya 24 Gashyantare 2025: Rukomo – Kayonza (ibilometero 158)

–  Etape 3: Ku wa Kabiri, tariki ya 25 Gashyantare 2025: Kigali – Musanze (ibilometero 121)

–  Etape 4: Ku wa Gatatu, tariki ya 26 Gashyantare 2025: Musanze – Rubavu (ibilometero 102)

–  Etape 5: Ku wa Kane, tariki ya 27 Gashyantare 2025: Rubavu – Karongi (ibilometero 97)

–  Etape 6: Ku wa Gatanu, tariki ya 28 Gashyantare 2025: Rusizi – Huye (ibilometero 143)

–  Etape 7: Ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Werurwe 2025: Nyanza – Canal Olympia (ibilometero 114)

–  Etape 7: Ku Cyumweru, tariki ya 2 Werurwe 2025: KCC-KCC (ibilometero 73)

Muragijemariya Juventine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *