Iremezo

Afurika y’Epfo yasabwe kwisubiraho ikareka ibikorwa bibangamira umutekano w’u Rwanda

 Afurika y’Epfo yasabwe kwisubiraho ikareka ibikorwa bibangamira umutekano w’u Rwanda

Abasesenguzi muri Politike n’imibanire y’ibihugu, basanga ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo bukwiriye kwisubiraho bukareka ibikorwa bibangamira umutekano w’u Rwanda, kuko biri mu bituma umubano w’ibihugu byombi ugenda uzamba.

Ukuri gusesuye ku bisasu byatewe ku butaka bw’u Rwanda bikozwe n’ingabo za Afurika y’Epfo, abagize umutwe w’iterabwoba wa FDLR hamwe n’ingabo za Congo, kwashyizwe ahagaragara n’umugaba mukuru w’igisirikare cya Afurika y’Epfo, General Rudzani Maphwanya ubwo we na minisitiri w’ingabo bitabaga komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu.

Aha ni ho abasesenguzi bahera bavuga ko iki gitero ku Rwanda wari mu mugambi wateguwe kandi uhuriweho n’ibihugu birimo na Afurika y’Epfo.

Taliki ya 15 Ukuboza muri 2023, ni bwo Afurika y’Epfo yohereje ingabo ngo zifatanye n’iza Congo, FARDC mu ntambara yo kurwanya umutwe wa M23 ugizwe ahanini n’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bafashe intwaro ngo baharanire uburenganzira bwabo bavukijwe.

Afurika y’Epfo ikomeje kugaragara nk’inkingi ya mwamba mu butumwa bw’Umuryango wa SADC, nyamara mu ijambo Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphoza yatangarije i Kigali ubwo yitabiraga umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, yumvikanishije ko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Kongo kitazakemurwa n’intambara.

Nyuma y’iri jambo, hari abari biteze ko ingabo z’iki gihugu zihita zivanwa muri DRC, ariko si ko byagenze.

Bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko mu gihugu cya Afurika y’Epfo nabo ntibumva ukuntu ingabo zabo zajya gufatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, mu kwica abenegihugu ba Congo.

Ibikorwa byo kubangamira umutekano w’u Rwanda byiyongera ku kuba Afurika y’Epfo yaranze kohereza cyangwa kuburanisha abasize bakoze Jenoside mu 1994 bahungiyeyo, nyuma yo kwakira impapuro zibata muri yombi zatanzwe n’u Rwanda.

Afurika y’Epfo kandi yabaye n’ubuhungiro ku bayobozi b’imitwe ihora ihigira guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Umwarimu muri Kaminuza, Dr. Ismael Buchanan asanga ibi byose bizakomeza kuba igitotsi mu mubano w’ibihugu byombi.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje ko ibi bikorwa bya Afurika y’Epfo biteye impungenge ku Rwanda, n’ubwo ntacyo rutakoze ngo umubano w’ibihugu byombi urusheho kuba mwiza.

Gusa mu nama y’abakuru b’ibihugu bo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC iherutse guterana, Perezida Kagame yagaraje ko nta bwoba rutewe n’ibikangisho Afurika y’Epfo yashyize ku Rwanda irushinja kugira uruhare mu rupfu rw’abasirikare bayo i Congo.

Kuva mu 1994 ubwo Afurika y’Epfo yari ikiyobowe na Nelson Mandela yari ibanye neza n’u Rwanda, ndetse birakomeza no ku butegetsi bwa Thabo Mbeki.

Umubano w’ibihugu byombi watangiye kuzamba muri za 2009, ubwo Jacob Zuma yageraga ku butegetsi, ariko n’uwamusimbuye Cyril Ramaphosa yakomereje muri uwo mujyo.

Muragijemariya Juventine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *