Iremezo

Ngororero: Uko abanyeshuri biga ku ishuri ry’i Nyange biyemeje kurwanya ikibi

 Ngororero: Uko abanyeshuri biga ku ishuri ry’i Nyange biyemeje kurwanya ikibi

Abanyeshuri bo mu Karere ka Ngororero biga mu ishuri ryisumbuye rya Nyange, bavuga ko kwibumbira muri Club y’Umuco n’Ubutwari bimaze kubagwizamo imbaraga zo kurwanya ikibi n’iyo cyaba gishyigikiwe n’umunyembaraga.

Ku nshuro ya 28 i Nyange mu Karere ka Ngoroereo hizihijwe ubutwari bw’abana b’i Nyange bashyizwe mu cyiciro cy’Intwari z’Imena.

Ni nyuma y’uko tariki ya 18 z’ukwa Gatatu mu 1997, abanyeshuri bigaga mu ishuri ryisumbuye rya Nyange banze kwitandukanya hagendewe ku byiswe amoko babisabwe n’abacengezi babagabyeho igitero. Mujawamahoro Chantal, umwe mu bavuze bwa mbere ko nta Muhutu cyangwa Umututsi wari muri iryo shuri, ahamya ko bose ari abanyarwanda binamuviramo kwicwa.

Bamwe mu bari mu ntwari z’Imena bavuga ko Ubunyarwanda bahamije babukuye ko nyigisho z’ubumwe n’isano y’ubunyarwanda bari bamaze igihe gito bahabwa na Leta y’u Rwanda, nyuma yo guhagarika jenocide yakorewe Abatutsi.

Club y’Umuco n’Ubutwari ya Ecole Secondaire Nyange igizwe n’abanyeshuri babarirwa muri 50 bamwe mu bayigize akaba bahanya ko inyigisho bahererwamo zimaze kububakamo imbaraga zo guhangana n’ikibi, kabone n’iyo cyaba gishyigikiwe n’umunyembaraga.

Kugeza kuri iri shuri hamaze kubakwa ingoro cyangwa igicumbi cy’ubunyarwanda ahagaragarizwa amateka y’u Rwanda muri rusange, umwihariko ay’icyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, hakagarukwa ku byaranze aha gace muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’amateka y’ubutwari bw’abanyeshuri b’i Nyange.

Umuyobozi w’urwego rushinzwe intwari z’Igihugu imidari n’impeta by’ishimwe, Ngarambe Francois avuga ko ubutwari bukwiye gushyirwa mu buzima bwa buri munsi ntibureberwe gusa mu bikorwa by’intambara, n’ubundi bwitange busaba umuntu kumena amaraso.

Gusa ababyeyi barasabwa ubufatanyabikorwa na Leta mu kwimakaza umuco w’ubutwari kuko ari bo babanza kurera abana mbere y’uko babohereza ku mashuri cyangwa mu zindi nzego na gahunda zibategurira kuba abaturage.

Muragijemariya Juventine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *