Nta kibazo cy’imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA gihari – RBC

Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC), gitangaza ko nyuma y’uko USAID ihagaritse imishinga yateraga inkunga ibihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda, mu rwego rw’ubuzima, nta ngaruka byigeze bigira ku gihugu by’umwihariko muri serivisi zo kurwanya SIDA, harimo n’imiti igabanya ubukana bwayo.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukumira no kurinda Indwara muri RBC, Dr Tuyishime Albert, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko tariki 21 Werurwe 2025, Abadepite bamubajije niba nta cyuho kizabaho ku mishinga yaterwaga inkunga na USAID, hakaba habaho n’ikibazo cyo kubura imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA.
Dr Tuyishime yasubije ko kugeza ubu nta kibazo cy’imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida gihari, kuko abagenewe kuyifata bayibona uko byari bisanzwe kandi ku gihe.
Ati “Kugeza ubu nta kibazo turagira kandi nababwira ko USAID twafatanyaga muri gahunda nyinshi, zirimo kurwanya icyorezo cya SIDA ndetse na gahunda yo kurwanya Maraliya, hamwe no kwita ku mugore utwite no kuboneza urubyaro, ibyo byose birakora uko byari bisanzwe nta cyuho kiragaragaramo kugeza ubu”.
Dr Tuyishime avuga ko ubu bagiye kuvugana na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, bagatangira gukorana ku mishinga imwe n’imwe yaterwaga inkunga na USAID, kugira ngo hirindwe ingaruka zabaho mu bihe biri imbere.
Ati “Ubu nta kibazo gihari ku mishinga yose, ariko mu bihe biri imbere tugomba gutegura uko bizagenda kugira ngo serivisi zaterwaga inkunga na USAID, zidahagarara cyangwa zigatangwa nabi”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugagaga Nyarwanda rw’abafite virusi itera SIDA, RRP+, Deo Mutambuka, na we yemeje ko abavuga ko imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida yabuze atari byo, ko ahubwo bituruka ku bihuha bidafite ishingiro kubera ihagarikwa ry’imikoranire na USAID.
Ati “Mu minsi ishize twakoze ubugenzuzi ku bafata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA, dusanga nta muntu n’umwe ujya ubura imiti igihe agiye kuyifata”.
Mutambuka avuga ko hari bamwe mu bafata imiti bagera ku bigo nderabuzima, basanga yashize bataratumiza indi ku rwego rw’akarere no ku bubiko bwayo (depot), bakumva ko nta yihari.
Ati “Muri telefone twakiriye, ni abantu babaga bagize ikibazo cyo gusanga aho bayifatiraga bataratumaho indi, ariko ibyo bidasobanuye ko imiti yashize mu gihugu”.
Yungamo ko iyo hari umuntu udafite imiti igabanya ubukana bwa Virus itera SIDA ubahamagaye abagezaho icyo kibazo, nk’urugaga ruhita rumwohereza kuyifatira ku kindi kigo nderabuzima.
Ku bijyanye n’ibihuha bivugwa ko hari abafite ubushobozi bajya kuyifata bagatanga amafaranga bagahabwa myinshi, Mutambuka avuga ko bitashoboka kuko abafata imiti bayihabwa hakurikijwe igihe azayinywera.
Ati “Hari ufata iy’ukwezi kumwe, atatu n’atandatu, icyo gihe rero afashe myinshi indi ishobora kurangiza igihe yakorewe itaranyowe. Kandi uwafata myinshi yaba arimo ahemukira abandi kuko aba afata imiti yagenewe undi muntu”.
Mutabaruka asobanura ko iyo hagize umuntu ufata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA, ugize ikibazo ntayibone aho agiye kuyifata bitewe n’uko iryo vuriro yashize ntibahite batumiza indi, abahamagara kuri 1214 bakamufasha kubona indi mu gihe kitarenze amasaha atatu.
Umwe mu bafite virusi SIDA utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko imiti itigeze ibura.
Ati “Nanjye hari inshuti zanjye zatangiye kumbwira ko ngo nzapfa, ngo imiti duhabwa yahagaze ariko siko bimeze, kuko iyo ngiye kuyifata barayimpa”.
Ihagarikwa ry’imishinga yakoranaga na USAID yateje impungenge ibihugu bimwe na bimwe, kuko yafashaga muri serivisi nyinshi zikora ku buzima bw’abaturage ku buryo ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, bishobora kuzagerwaho n’izo ngaruka.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yategetswe guhagarika gutanga inkunga nshya hafi ya zose z’ibikorwa by’ubufasha mu mahanga, nyuma y’itegeko ryasinyweho na Perezida Donald Trump.
Nyuma yo kujya ku butegetsi tariki ya 20 Mutarama 2025, Perezida Trump yategetse guhagarika imishinga yose iterwa inkunga na Amerika mu gihe cy’iminsi 90, kugira ngo hakorwe isuzuma ry’uburyo ikora no kureba niba ijyanye n’ibyo yifuza mu by’ububanyi n’amahanga.
Mu butumwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa USA, Marco Rubio, yohereje ku biro byose bya dipolomasi bya Amerika, bwerekana ko iki cyemezo kizagira ingaruka ku mishinga myinshi isanzwe iterwa inkunga na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, ndetse n’Ikigo cya Amerika Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID), harimo ubuzima, uburezi n’indi mishinga y’iterambere.
Impinduka zerekeye gukomeza, guhindura, cyangwa guhagarika burundu inkunga, byari byavuzwe ko zizafatwa nyuma y’iri suzuma, kandi ko rigomba kurangira mu minsi 85.
Kugeza ubu ntiharatangazwa igihe iyi mikoranire izasubukurirwa, kugira ngo Ikigo USAID yongere gukora.