Perezida Kagame yayoboye Inama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi
Umuyobozi mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, yageze ku cyicaro cy’Umuryango i Rusororo aho agiye kuyobora inama ya komite nyobozi (NEC) yaguye ya FPR nkuko biri Itangazo Umuryango FPR-Inkotanyi wanyujije kuri twitter rivuga ko Perezida Kagame yageze ku kicaro ry’uyu muryango kiri mu murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo kugira ngo ayobore iriya Komite.