Kabuga byemejweko ashyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga I Arusha
Ubutabera bw’u Bufaransa bwemeje ko Kabuga ashyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga
Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa rwemeje ko Kabuga Félicien ufatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashyikirizwa Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT), ngo abe arirwo ruzamuburanisha.
I umwanzuro watangajwe kuri uyu wa Gatatu, wasuzumwaga nyuma y’uko Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris rwaherukaga kwemeza ko Kabuga yohererezwa uru rwego rukorera i La Haye mu Buholandi na Arusha muri Tanzania.
Kabuga n’abavoka be bahise bajurira bavuga ko akwiye kuburanira mu Bufaransa, kubera ubuzima bwe butameze neza.
Ku wa 2 Nzeri Urukiko rusesa imanza rwasuzumye ubujurire bwe, Me Louis Boré wunganira Kabuga asobanura ko umukiliya we arwaye diabète, umuvuduko ukabije w’amaraso na Leukoaraiosis, indwara ahanini ijyana n’izabukuru igatuma umuntu atakaza ubushobozi bwo kugenzura neza umubiri we no kwibuka cyangwa gutekereza neza.
Ibyo ngo ntabwo bituma “abasha koherezwa hitawe ku buzima bwe, muri kilometero 7000 uvuye i Paris”, ni ukuvuga kumujyana i Arusha muri Tanzania aho urukiko rwa mbere rwemeje ko ashobora kuburanira.
Nyuma y’ifatwa ry’iki cyemezo, bisobanuye ko u Bufaransa bufite igihe kitarenze ukwezi kumwe ko kuba bwamaze kumushyikiriza IRMCT.
Kabuga w’imyaka 87 yafatiwe mu gace ka Asnières-sur-Seine mu Bufaransa, ku wa 16 Gicurasi 2020.
Ashinjwa ibyaha bikomeye bya jenoside yakoze nka Perezida wa Komite yashinze radiyo RTLM (Radiotélévision Libre des Mille Collines) guhera muri Mata 1993, n’ibyo yakoze nka Perezida wa Komite y’agateganyo y’Ikigega cyo kurengera igihugu kuva gishingwa muri Mata 1994.
Ni ibyaha birindwi birimo jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora jenoside, ubwinjiracyaha bwa jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, gutoteza no gutsembatsemba