Abayobozi beguye n’abegujwe mu nzego zitandukanye za Leta mu myaka itatu ishize
Imyaka itatu irashize muri manda ya Perezida Paul Kagame yo mu 2017-2024, abayobozi bakomeje kubazwa inshingano ari nako abananiwe begura, ndetse hari abeguzwa nyuma bakisanga mu nkiko bakurikiranyweho ibyaha, hari n’abamaze gukatirwa naho abandi baracyaburana.
Ijambo “kwegura” ryari rimaze kumenyerwa mu Turere ba Meya begura, ariko uyu muco wamaze kototera za minisiteri.
Turebye nyuma y’amatora y’abayobozi b’Uturere yabaye muri Gashyantare 2016, kugeza muri Gicurasi 2018, muri 30 bari batorewe manda y’imyaka itanu, icyenda muri bo ntibari bakiri mu kazi kubera ko bamwe beguye abandi bakeguzwa.
Ku ikubitiro heguye uwahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable, nyuma y‘amezi 16 yonyine yari ashize agiye muri izi nshingano kuko yashyikirije ibaruwa b’ubwegure bwe Perezida w’Inama Njyanama kuwa 20 Kamena 2017.
Uku kwegura kwakomereje i Rubavu maze nyuma y’amezi 18 Sinamenye Jérémie, atorewe kuyobora ako Karere, ku wa 29 Kanama 2017 atanga ibaruwa y’ubwegure bwe. Gusa mbere gato y’uko yegura, yabanje gutabwa muri yombi muri Nyakanga 2017 azira kubangamira ibikorwa byo kwiyamamaza by’Umukandida wahataniraga umwanya w’Umukuru w’Igihugu, mu matora yabaye muri Kanama 2017.
Mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Nyamagabe, ku wa 16 Ugushyingo 2017 nyuma y’amezi 21 atowe, uwahoze ari umuyobozi w’aka Karere Mugisha Philbert, yatawe muri yombi hamwe n’abandi bayobozi b’Akarere batanu, bakurikiranyweho kunyereza umutungo no gutanga amasoko mu buryo budakurikije amategeko.
Nyuma y’iminsi ibiri atawe muri yombi, Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe yarateranye yirukana Mugisha muri Njyanama, bivuze ko yari akuwe no ku buyobozi bw’Akarere kuko umuyobozi wako agomba kuba ari Umujyanama.
Igihe yirukanwaga, Umuyobozi wa Njyanama Ndahindurwa Fiacre yabwiye IGIHE ko Mugisha yari yarananiwe gutanga umusaruro yari yitezweho.
Ibyo kwegura no kwirukanwa ntibyarangiriye aho, kuko hagati ya tariki 11 na 14 Gicurasi 2018, Akarere ka Nyabihu nta muyobozi n’umwe muri Nyobozi y’Akarere kari gafite, kuko bose bari barasezeye ku mirimo yabo mu bihe bitandukanye.
Muri Nyabihu hatangiye hegura uwari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, Antoine Mugwiza, hakurikiraho Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Akarere, Ngabo James.
Uko kwegura muri ako Karere byashyizweho akadomo n’uwari umuyobozi wako, Uwanzwenuwe Théoneste n’uwari umwungirije ushinzwe Imibereho myiza, Mukansanga Clarisse (wahise atabwa muri yombi).
Nyuma y’iminsi ibiri gusa aba Nyabihu beguye, uwari Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frédéric na we yahise atanga ibaruwa amenyesha ko yeguye, iki gihe yavuze ko ari ukubera impamvu ze bwite.
Uretse abayobozi mu turere, umwaka wa 2018 wasize kandi uwari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamulinda Pascal yeguye ku mirimo ye nyuma y’iminsi 418 yari amaze kuri uyu mwanya.
Uku kwegura ku bwinshi no mu 2019 kwarakomeje, maze muri Nzeri abayobozi batatu b’Akarere ka Musanze barimo Meya Habyarimana Jean Damascène n’Umuyobozi Ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndabereye Augustin, bareguzwa, mu gihe uwari ushinzwe imibereho myiza Uwamariya Marie Claire, we yanditse yegura.
Iyi nkundura yageze no mu Karere ka Ngororero kuko ba Visi Meya n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako karere, Rukazambuga Gilbert, baraye bandikiye Inama Njyanama y’Akarere amabaruwa asaba kwegura.
Si aha gusa kuko no mu Karere ka Karongi uku kwegura kwarahageze, maze uwari umuyobozi wako Ndayisaba François n’abamwungirije bombi, Bagwire Esperance ushinzwe Iterambere ry’ubukungu na Mukashema Drocella wari ushinzwe imibereho y’abaturage, na bo basaba Njyanama kwegura kubera icyo bise ‘impamvu bwite.’
Muri uyu mwaka kandi heguye uwari umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice, hegura uwari Umuyobozi w’Akarere ka Burera Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Habyarimana Jean Baptiste, n’Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gisagara, Hanganimana Jean Paul.
Nyuma y’imyaka icyenda mu 2020, minisitiri yareguye
Si mu nzego z’ibanze gusa abayobozi bagiye begura, beguzwa cyangwa bagakurwa mu nshingano kuko no mu nzego nk’uru za leta byahageze, aho mu baminisitiri 20 bashyizweho mu 2017, 12 ntibakiri kuri iyo myanya mu gihe abanyamabanga ba leta bose bahindutse. Ni ukuvuga ngo 23 batangajwe muri iyo guverinoma, ntibakiri mu myanya bahawe icyo gihe.
Nyuma y’imyaka icyenda nta mu Minisitiri wegura muri Guverinoma y’u Rwanda, ku wa 14 Gashyantare 2020 hasohotse itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko uwari Misitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yeguye.
Iri tangazo ryavuze ko ukwegura k’uyu mu minisitiri kuje gukurikira ‘amakosa akomeye n’imiyoborere idakwiye yakomeje kugaragaza.’
Ibi byabaye bishya mu matwi y’abanyarwanda kuko batari baherutse kumva umuyobozi wo mu rwego nk’uru yegura, ndetse hagatangazwa impamvu, kuko aho kwegura wasangaga bakurwa mu myanya ariko impamvu zo kuvaho kwabo ntizitangazwe, nubwo baba bakoze amakosa.
Ukwegura kwa Dr Diane Gashumba kwaje gusanga ukw’abandi babiri mu bagize Guverinoma nabo beguye mu ntangiririro za Gashyantare. Aba bayobozi ni uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana na Dr Isaac Munyakazi wari ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi.
Mu gihe Uwizeyimana yari akurikiranyweho guhutaza umugore bakaza kwiyunga, Dr Munyakazi we akomeje gukurikiranwa n’inkiko ku byaha bya ruswa.
Mu bandi bari abayobozi ubu bari mu nkiko harimo Robert Nyamvumba wahoze ari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, kuri uyu wa Kabiri Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamukatiye igifungo cy’imyaka itandatu, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gusaba indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko.
Perezida Kagame yagize icyo avuga ku makosa yabo
Ku wa 16 Gashyantare 2020 ubwo Perezida Kagame yatangizaga Umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu wabaga ku nshuro ya 17, mu ijambo yavuze yagarutse ku makosa aba bayobozi bakuru bakoze yari aherutse gutuma begura.
Perezida Kagame yavuze ku iyegura rya buri mu muyobozi wese uko ari batatu, ahera kuri Evode Uwizeyimana.
Yavuze ko benshi mu bayobozi, ibyo badakora neza, impamvu ni imwe ishingiye ku mico mibi “iri mu bantu benshi”.
Yakomeje agira ati “Evode aragiye mu ruhame, asanze abantu b’umutekano bari mu kazi, aparika imodoka ye ahantu hatemewe, aho bagenzurira abinjira mu nyubako we ahisemo kunyura ku ruhande.”
Yavuze ko umwana w’umukobwa wari mu kazi yamwegereye, aramubwira ngo unyuze ahatariho “undi akubita umwana w’umukobwa agwa hasi, nicyo gisubizo yahaye umwana w’umukobwa.”
Perezida Kagame yavuze ko atari ubwa mbere n’ubwa kabiri akoze bene ayo makosa ahubwo “niko asanzwe abigenza, mwaramubonye muraceceka.”
Kuri Munyakazi Isaac, yavuze ko yamwirukanye kubera amakosa ya ruswa yamuranze. Yavuze ko hariho ‘ibintu by’urutonde ku mashuri’, abayobozi b’ishuri rimwe ngo bagiye kureba Munyakazi bamusaba ko ishuri ryabo ryari mu mashuri ari inyuma y’ijana, bamusaba ko yabafasha akarishyira mu myanya yo hejuru kandi ko bazamuhemba.
Ati “Baramubwira bati tworohereze ishuri ryacu rize mu myanya ya mbere, arabikora, bati tuzaguhemba. Amafaranga ibihumbi 500, muzira n’ubusa.”
“Na we yaje kubyemera, yarabyemeye kuko hari ibimenyetso, bamufatiye mu cyuho. Nawe iyo mbyihorera, nta nubwo twari kuza hano ngo hagire umbaza muri mwe kuko ntacyo bibatwaye. Iyo ntamwirukana yari kuza akicara hano.”
Ku mpamvu zatumye Dr Diane Gashumba yegura Perezida Kagame yavuze ko mu byo yazize harimo no kubeshya ku bijyanye n’ubushobozi igihugu gifite mu gupima icyorezo cya Covid-19.
Kwegura no kweguzwa birinda igihugu ibihombo
Umusesenguzi mu bya politiki, Dr Ismael Buchanan, yabwiye IGIHE ko abona inyungu ziri mu kuba umuyobozi witwaye nabi yakweguzwa, ziruta kure igihombo byateza, kandi ko kweguza umuyobozi witwaye nabi atari igikorwa kinyuranyije n’amategeko.
Yage ati “Ikibazo kivuka mu gihe umuyobozi yegujwe, ni icyuho asiga gitewe no kuba atarangije umurimo yatangiye, bikaba wenda byagora umusimbuye. Ariko umurekeyeho, nibwo byinshi byakomeza kwangirika. Urugero, umuyobozi wegujwe kubera ruswa, ntabwo aba agikomeje kumunga ubukungu bw’igihugu. Iyo umuyobozi witwara nabi ategujwe iterambere ry’abaturage ntirigerwaho, kandi atuma abaturage banga leta kuko baba baziko ibyo akora ari leta iri kubikora.
Yakomeje agira ati “Ikindi kiza cyo kweguzwa ni uko hari igihe uwegujwe yisubiraho, nyuma akaba yakongera akagirirwa ikizere.”
Dr Buchanan asanga icyakorwa kugira ngo umubare w’abayobozi begura ugabanuke ari uko “umuyobozi yajya amenya inshingano ze kandi agashyira mu bikorwa ibyo ashinzwe ku kigero kifuzwa. Kandi hagakomeza kubaho kwigisha abayobozi bakamenyako ibyo bakora babikorera abaturage.”
SOURCE :IGIHE.COM