Iremezo

Menya ibyabaye ku nyubako za World Trade Center, inyubako zakoreragamo abantu 50,000

Uyu munsi, turi ku itariki 11 z’ukwezi kwa Nzeri. Umwaka n’uw’2020.

Ubu, tuvugana, imyaka 19 irihiritse habaye ikintu kidashobora kuzibagirana mu mateka ya USA, ibi ni ibyabaye ku nyubako za World Trade Center, inyubako zakoreragamo abantu 50,000 nk’abakozi bahoraho, abahakora ari nyakabyizi bakarenga ibihumbi 200.

Nirinze guhita mvuga ko ari ibitero by’iterabwoba nkuko twese tubizi, kuko hari n’abandi bahamya ko ibi bintu byari byateguwe. Gusa uyu munsi, USA ziribuka inzirakarengane zibarirwa mu bihumbi 3, zahatikiriye umunsi umwe.

Reka tubanze turebere ibyabaye mu ishusho y’ibitero by’iterabwoba, bivugwa ko ibi bitero byagabwe n’ibyihebe 19 byo mu mutwe wa Al Qaeda.

Hari mu gitondo cyo kuwa kabiri, isaa mbiri na iminota 46, ku itariki 11 z’ukwezi kwa Kenda kwo mu mwaka w’2001, ubwo indege yavaga muri Boston yerekeza i Los Angeles. Iyi, yari irimo ikora urugendo rwahawe izina rya Flight 11. Kuri iyo saha ya saa mbili na 46, iyi ndege yagonze umunara w’Amajyarugu ya World Trade Center), mu Mujyi wa New York. Nyuma y’iminota 17 gusa, ubwo hari isaa 9H03, indi ndege nayo yari ivuye I Boston yerekeza i  Los Angeles, yagonze umunara w’Amajyepfo. iyi yari yahawe code y’urugendo ya Flight 175.

Nyuma y’iminota 34, bivuze ko hari saa 9H37, indege yari iturtutse I Dulles muri  Virginia yerekeza i Los Angeles,  yagonze Pentagon, Minisiteri y’Ingabo ya Amerika. Iyi yari ifite code y’urugendo ya Flight 77.

Hanyuma isaa 9H59, umunara w’Amajyepfo ya World Trade Center, wasenyutse mu gihe kingana n’amasegonda 10.

Isaa 10H48, umunara w’Amajyaruguru nawo warasenyutse wose uko wakabaye.

Uku gusenyuka kw’ imiturirwa ya World Trade Center, byahitanye ababarirwa mu 2,996, hakomereka abarenga 6000.

Ibi bitero byahise bishyirwa ku gahanga k’umutwe wa Al Qaida wari uyobowe na Oussama Ben Laden; uyu mperukiyeho, yaje kwicwa na USA ku itariki 02 z’ukwezi kwa 5 kwo muw’2011, ashinjwa ibi bitero.

None, nyuma y’aho Bin Laden yiciwe nta bindi bitero byabaye?

Ibi bihise bituganisha ku ngingo ivuga ko ibi bitero bishobora kuba bitaragabwe na Al Qaeda nkuko twarimo tubivuga.

Hari icyegeranyo cyakozwe na BBC igiha umutwe uvuga ngo September Eleven conspiracy theories: How they’ve evolved.

Iki kigaragaza uburyo ibi bintu byabaye nyuma y’imyaka myinshi cyane bitegurwa.

Niba ufite hafi inote z’amadorali, fata inote y’amadorali 5 yakozwe mu mwaka 1929 uyihinemo kabiri, urahita ubona ya miturirwa 2 ya World Trade Center. Hanyuma nuhina inoti y’amadolari 10 yakozwe mu mwaka w’1861, urahita ubona imiturirwa 2 itangiye gushya.

Nuhina inoti y’amadolari 20 yakozwe mu mwaka w’1861, urabona imiturirwa ikomeje gukongoka. Noneho fata inoti y’amadorali 50 nayo yo muri uwo mwaka w’1861 uyizingemo kabiri, urabona imiturirwa 2 irimo isenyuka. Nuzinga iy’amadolari 100 yakozwe mu mwaka w’1862, urahita ubona ifumba y’umwotsi mwinshi.

Usibye ibi, BBC ivuga ko Dick Cheney wari Visi Perezida wa Amerika guhera mu mwaka w’2001 kugeza mu mwaka w’2009, ngo ashobora kuba yarabujije ku bushake ingabo za USA kutarasa indege zarimo zigonga imiturirwa ya World Trade Center.

Kugeza mu mwaka w’2017, hari urujijo rw’impamvu hari hashize imyaka hafi 17 ibi bitero bibaye, hakaba abantu batanu bakekwaho kuba barabigabye bataraburanishwa, ahubwo bakaba bari bagifungiye muri gereza ya gisirikare ya Guantanamo.

Inzego z’ubucamanza z’Amerika zavugaga ko urubanza rw’aba bagabo rushobora kuzatangira muri uyu mwaka wa 2020, kandi ko rukaba rwamara imyaka myinshi. Ibi nabyo byatumye hari abibaza niba nta cyihishe inyuma y’ibi bitero.

Ni byinshi cyane ntitwabivuga mu gihe gito nk’iki ngo birangire; gusa, buri tariki 11 z’ukwezi kwa Kenda buri mwaka, USA zibuka abaturage bazo babarirwa mu bihumbi 3 batikiriye muri ibi bitero. Ni igikorwa kibera ahari hubatse inyubako ya World Trade Center yiswe Ground Zero, hagasomerwa amazina y’abahaguye muri icyo gitero.

Uyu mwaka rero, usanze isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, ibyanatumye ibikorwa byo kwibuka bikorerwa kuri Televiziyo.

Iki nicyo gitero cyashigeshe USA mu mateka yayo.

===

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *