Kabuga Félicien azoherezwa I La Haye mu Buholandi
Urwego rwasigariyeho inkiko mpuzamahanga zirimo urwari rwarashyiriweho u Rwanda, IRMCT, Rwanzuye ko Kabuga Félicien yoherezwa I La Haye mu Buholandi, aho kuba i Arusha muri Tanzania
umucamanza lain bonnomy yanzuyeko kabuga felicien azaburanira mu Buholandi , uyumucamanza w’urwego rwasiggariyeho inkiko mpuzamahanga zirimo nurwa A rusha rwashyiriweho urwanda ;
Yafashe uyumwanzuro kuri uyu wagatatu, Felicien kabuga Ashinjwa ibyaha bya genocide yakorewe abatutsi. Umwanzuro wo kumwohereza kuzaburanira mubuholandi uje nyuma yuko abamwunganira mumategeko bar baherutse gusaba ko yajyanwa kuburanira mubuholandi kuko ubuzima bwe butameze neza ,gusa urwanda rwari rwishimiye umwanzuro wuko yakoherezwa arusha kuko byari kuzorohereza abatangabuhamya kugera muri Tanzaniya nkuko umunyamabanga wa IBUKA AHISHAKIYE Napfatal UMURYANGO UHARANIRA inyungu zabacitse ku icumu yari yabitangarije radio tv 10
Kabuga Felicien yafatiwe mubufaransa mukwezi kwa 5 uyumwaka ubu ninaho afungiye ,icyakora mukwezi kwa 6 nubwo urukiko rw’ubujurire rwari rwemejeko agomba gushyikirizwa IRMCT ngo abe arirwo rumuburanisha nkuko inyandiko zisaba ifatwa rye zibiteganya KABUGA Felicien umusaza w’imyaka 87 afatwa nkumuterankunga ukomeye wa genocide yakorewe abatutsi. Akaba akekwaho ibyaha 6 bifitanye isano na genocide ni umugabo wahoze arumucuruzi ukomeye mu Rwanda aho bivugwako yanaguze imihoro yakoreshejwe mukwica amagana y’abatutsi , Mu byaha aregwa harimo jenoside no gushishikariza rubanda gukora jenoside. By’umwihariko, ashinjwa kurema no guha intwaro Interahamwe, umutwe witwaraga gisilikali uregwa uruhare runini muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Icyakora mukwiregura yahakanye ibyaha byose arengwa kuko ngo namutusti numwe yigeze yica .