Abacururiza Mu isoko rya Giticyinyoni bati
Hari abacururiza mu isoko rya Giticyinyoni ,bavuga ko imvura yaguye yose ,yabahitiyeho kuko ridasakaye ,ndetse n’bicuruzwa byabo byahangirikiye ,none barifuza ko basubizwa mu masoko bahoze bakoreramo ,aha bari bahajyanywe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID 19 .
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge Bwavuzeko butiteteguye kuhubakura cyangwa kuhatwikira ahubwo ngo bakore nkuko n’ubundi bakoraga mu gihe barangurizaga kwa Mutangana .
Iyo ugeze mu isoko rya Giticyinyoni usanganirwa n’abasore barimo kuyobora amazi ,yaretse muri irisoko kubera imvura yaramukiye kumuryango ,winjiye imbere gato ubona inyanya n’ibindi bicuruzwa ,byaboze umunuko niwose,abarikoreramo bifuza ko ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bwahabimura bagasubira mumasoko bahozemo cyangwa irisoko rigatwikirwa uyu yagize ati “njyewe nanyagiwe ibyo nshuruza byapfuye kuryo ntacyo ndaramura mutubwirire abayobozi batwimure ahahantu rwose “
Undi mubyeyi ucuruza ibitunguru n’inyanya yavuzeko ahantu bakorera hakwiye gusakarwa kuko bitabaye ibyo umwanda ubamereye nabi .ati” ahahantu umwanda urahatwiciye nawe reba imvura ihari ,ubuse uyumwanda urabona wonyine utazaduhitana ,mudukorere ubuvugizi “
Ubuyobozi bw’akarere ka nyarugenge irisoko ribarizwamo bavuga ko batiteguye gusakara iri isoko , kuko ngo hagenewe ibindi bikorwa .kuba bahari nimuburyo bw’agateganyo nkuko umukozi ushinzwe gutanga amakuru muri aka karere SERUGENDO Jean de Dieu abivuga ati” ririya soko barimo kuburyo bw’agateganyo ,ntabwo twahasakara ,ahubwo abakoreramo bakwiye kujya baranguza barangiza bagataha ,nubundi nkuko bahoze babikora kwa Mutangana ,batahaga saa06h za mu gitondo nubundi nibabikore nkuko bakoraga kuko ntabwo tuzasakara hariya, bahari muburyo bw’agateganyo.
Abacururiza Giticyinyoni bahajyanwe tariki ya 16 kanama ,babisabwe n’umujyi wa Kigali ,kuko bari bafunze andi masoko nkirya Kigali city market ndetse niryo Kwa Mutangana ,impamvu batanze nuko hari hagaragaye abarwayi benshi ba COVID 19 .