Iremezo

Burera: Mu mezi umunani ibiyobyabwenge bimaze guhitana abantu 28

 Burera: Mu mezi umunani ibiyobyabwenge bimaze guhitana abantu 28

Abaturage bo mu Karere ka Burera bakomeje gushyingura abahitanwa n’ibiyobyabwenge, aho mu mezi umunani ashize abantu 28 muri ako karere bishwe n’ibiyobyabwenge.

Kanyanga zituruka muri Uganda

Ni raporo yatangiwe mu gikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu Karere ka Burera, aho abaturage banakanguriwe kwirinda kwambukiranya imipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, dore ko mu mirenge 17 igize ako karere, imirenge itandatu ikora ku mupaka.

Kuba igice kinini kigize ako karere gikora ku mupaka, ni imwe mu mbogamizi mu gukumira abaturage barenga ku mabwiriza bakambukiranya imipaka, aho hari udutsiko tw’abaturage biganjemo urubyiruko bazwi ku izina ry’abarembetsi bigize ibyihebe, bakaba bakomeje gutunda ibiyobyabwenge bamenya ubatanzeho amakuru bakamugirira nabi.

Ku wa Gatatu tariki 16 Nzeri 2020, mu gikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge byafatiwe mu Karere ka Burera mu mezi atanu ashize, hamenwe ibiyobyabwenge bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 40 n’ibihumbi 563.

Ni ibiyobyabwenge byafatanywe abantu basaga 4,000 biganjemo urubyiruko babivana muri Uganda bambutse imipaka itemewe n’amategeko, aho mu mirenge ibiri ari yo Cyanika na Kagogo hafatiwe ibiyobyabwenge bifite agaciro gasaga miliyoni 10.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera busanga ikibazo cy’ibiyobyabwenge muri ako gace gikomeje guteza ibibazo by’amakimbirane mu ngo, nubwo ngo ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano badahwema kubirwanya.

Ubwo buyobozi buremeza ko ibyo biyobyabwenge bikomeje gutwara umubare munini w’ubuzima bw’abaturage, aho mu mezi umunani ashize, 28 bishwe n’ibiyobyabwenge.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yagize ati “Nyuma y’uko dukoze isesengura tukareba ikibazo kiri mu Karere kacu ka Burera kinahungabanya umutekano w’abaturage, twasanze dufite ikibazo gikomeye cy’ibiyobyabwenge haba kubitunda kubikwirakwiza, kubinywa ndetse no kubikoresha, dugasanga dufite ikindi kibazo kijyanye na magendu zigenda zinjira zivanwa muri Uganda zizanwa mu gihugu cyacu, ndetse tunasanga dufite n’ikindi kibazo cy’abaturage bakoresha umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, twafashe umwanzuro wo gutangiza ubukangurambaga twatangirije hano mu Cyanika”.

Akomeza agira ati “Twagize ngo dukomeze kwegera abaturage tubereke ububi bw’ibiyobyabwenge, twongere tubereke ububi bwa magendu, uburyo zimunga ubukungu bw’igihugu, mwabonye ko habaye n’igikorwa cyo gusenya ibiyobyabwenge.

Muri aya mezi umunani kuva mu mpera z’ukwezi kwa mbere, twagize ikibazo gikomeye bigaragara ko ibiyobyabwenge bikomeje kutumaraho abantu, kugeza uyu munsi dufite abantu 28 bamaze kuhasiga ubuzima”.

Abo ngo bagiye bicwa n’ibiyobyabwenge mu buryo bw’urugomo aho bajyaga babirwaniramo bagapfa, abandi bakagwa mu mpanuka zitewe no gukoresha ibiyobyabwenge no kubitunda mu ijoro.

Mu buhamya bw’abakoresheje ibiyobyabwenge n’abafatanywe magendu nyuma bagahinduka bakabivamo, bavuga ko igihe cyose babayeho muri ubwo bucuruzi bunyuranyije n’amategeko batigeze bagira iterambere bigezaho.

Umugore witwa Ntabanganyimana Jeannette wakoraga ubucuruzi bwa magendu, agira ati “Nacaga inzira za panya (zitemewe) ngiye kuzana ibicuruzwa muri Uganda, imyaka nabimazemo nta mahoro nigeze ngira nahoraga nkwepa inzego z’umutekano nkirirwa nkanuye amaso kurya narabyibagiwe ku buryo nta terambere nigeze ngeraho.

Ariko ubu Yezu yangiriye neza ndita ku bana banjye, ndahinga nkiteza imbere. Murabona uburyo nsa neza”.

Uwo mubyeyi arasaba abakiri muri ubwo bucuruzi, kubireka kuko bidindiza iterambere ryabo n’iry’igihugu.

Ati “Bagenzi banjye ndicara nkababwira nti mwa bagore mwe niba muzi ubwenge mubivemo, nkababwira nti uzankandagirira no ku muryango ngo muhishire nzamutabariza bamufate kuko nta cyiza nabibonyemo”.

Hashakimana Phocas wahoze ari umurembetsi, agira ati “Njye navuye mu ishuri njya mu burembetsi nshutswe n’abasore twari duturanye nanjye ntangira kujyana na bo, tukazana ibiyobyabwenge tukagurisha tugasubirayo.

Nkiri umurembetsi sinakarabaga, kubaho kwari ugucungana na Polisi n’abasirikare hari n’ubwo twabikangaga tukabijugunya hasi tukirika. Baramfashe bamfungira mu Kinigi marayo amezi abiri mfata umwanzuro wo kubivamo burundu”.

Akomeza agira ati “Uburyo nasaga bwari buteye ubwoba hari ubwo namaraga n’umwaka ntabonanye n’umuryango wanjye. Ndasaba abakibirimo kubivamo kuko nta cyo bimaze”.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *