Iremezo

abafite amashuri yigisha ibinyabiziga batgereje kubwirwa ibisabwa ngo bafungurirwe amashuri

abafite amashuri yigisha ibinyabiziga ;bavuga ko biteguye gukurikiza amategeko n’amabwiriza bazahabwa yose ; mugihe bazaba basabwe kongera gufungurirwa gukora  dore ko bamaze amezi agera  kuri 7 badakora .

amapine yaratobotse zimwe

Kubibuga byigishirizwaho imodoka hirya no hino muri kigali. Uhageze usanga abasore bahoze bigisha imodoka bikinze izuba munsi yibiti  abandi baganira basa nabasunika amasaha , abandi baba batsa imodoka  ibyo bita kuzishyushya ,hirya gato hari imodoka usanga amapine yaratobotse izindi zatwikirijwe shitingi  kubibuga byahoze byuzuraho abantu ,ubu abahari wababara. ,ababasore ubegereye bakubwirako imibereho  yabaye mibi kuko amezi abaye7 bagakora kumushahara ,Ibyo bavuga banabihuje na Harindintwari Vencent umwe mubafite amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga Aho agaragazako ubu baguye mubihombo bikomeye kuko za bank zikomejje kubabarira ,avuga ko baherutse kuganira na police bakabasaba ibitekerezo byuko bazitegura birinda corona viirus ariko ngo ntibarahabwa ibyo bagomba kwitwararira kubera izo mpanvu ngo baracyategereje .

imodoka zarangiritse

Umuvugizi wa police JB Kabera aherutse gutanagzako.  ba nyir’ibigo byigisha gutwara ibinyabiziga bakwiye kuba batangira kwibaza ku bintu bibiri by’ingenzi, birimo kugaragaza uko abantu bazicara mu mashuri, uko bazajya bakaraba, hakurikijwe kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 no kubarinda”.

Ntakiyimana Vincent  uyobora  ishyirahamwe  ry’ababafite amashuri yigisha ibinyabiziga avuga ko biteguye kubahiriza amabwiriza yose bazahabwa ariko bagafungurirwa amashuri ariko kugeza ubu ngo basa nkaho ntanacyimwe baratangira gutegura

ishyirahamwe  ry’ababafite amashuri yigisha ibinyabiziga mu rwanda riherutse kwandikira ministre w’intebe  tariki ya 18  zukwa 6  mu ibaruwa radio tv 10 dufitiye kopi. basaba ko bakomorerwa nabo bakubahiriza ibisabwa byose ngo birinde corona virus nyamara ngo ntagisubizo bahawe ;kugeza ubu  mu rwanda hari amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga 88 muriyo 65 ari muri kigali ,akaba akorwamo n’abakozi barenga 1500  aba bose bakomeje gutaka ubukene batewe na corona virus .

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *