Iremezo

Abagera kuri 52% by’abari mu bigo ngororamuco bafite impungenge zo gusubira mu buzima busanzwe

yo bibazo bishingiye ku makimbirane yo mu muryango, ababyeyi batandukanye, abagororwa badafite aho kuba, n’ipfunwe ryo gusubira mu miryango kubera imyitwarire yabaranze mbere y’uko bagororwa.

Kwizerimana Bonheur, uri mu barenga 5000 bari kugororerwa Iwawa uhagarutse bwa kabiri, avuga ko ikibazo yagize cyatumye ahagaruka ari uko atagira aho aba.

Uyu musore yakuriye mu kigo cya Nyanza, haza umubyeyi aramusaba bajya kubana. Nyuma uyu musore yaje gufatwa ajyanwa Iwawa mu kuvayo asubiye aho uwo mubyeyi yari atuye asanga yarimutse baburana gutyo.

Ati “Nagerageje no gucishamo nomero ndayibura mbura aho njya kuba. Nshaka akazi nkodesha n’inzu. Mbona ntazabibasha njyenyine njya mu mushinga bita ‘Rungano ndota’. Njya muri saloon niga gusuka. Bigeze igihe cyo kwimenyereza umwuga mbura amafaranga biba ngombwa ko nsubira i Kigali aho nabaga nongera kwisanga kwa Kabuga ngaruka hano Iwawa gutyo”.

Kuri ubu mu bigo by’igororamuco harimo 22,4% bagiyeyo inshuro irenze imwe. Kwizerimana avuga ko abava mu bigo ngororamuco ubuyobozi bw’uturere bugiye bubaba hafi bukabafasha kubyaza umusaruro amasomo baba barigiyeyo byagabanya umubare w’abasubira mu migirire n’imigenzereze ituma basubira muri ibyo bigo.

NRS nyuma yo kubona ibibazo bibangamiye urugendo rwo gusubiza mu buzima busanzwe abarangije amasomo mu bigo ngororamuco, yateguye igikorwa gihuza abitegura kurangiza ayo masomo n’abayobozi b’Intara n’uturere bakomokamo kugira ngo bamenyane bityo bizorohere abayobozi kubakurikirana barangije aya masomo.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice na mugenzi w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert ndetse na bamwe mu bayobozi b’uturere two muri izi ntara uko ari ebyiri ku wa 8 Mutarama 2024, basuye abafatiwe mu mico ibangamiye umuryango nyarwanda bari kugororerwa Iwawa.

Guverineri Kayitesi yibukije abagorerwa Iwawa ko ari abaturage nk’abandi ndetse ko igihugu cyabashyiriyeho amahirwe kuko kibakunda.

Ati “Igisigaye ni ugukora amahitamo meza kandi nziko mwayakoze. Niyo mpamvu tugiye kwambuka (kuva Iwawa). Reka nongereho ariko ko nimwongera mugakora amahitamo mabi muzongera mwambuke mugaruka Iwawa, nibyo mushaka bati oya”.

Abenshi mu bishora mu ngeso n’imigirire ituma bajyanwa mu bigo by’igororamuco baba bari mu myaka yo gukora bakiteza imbere bo n’imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.

Umuyobozi Mukuru wa NRS, Mufulukye Fred yasabye abayobozi b’uturere kujya basura amagororero y’igihe gito (transit centers) bakareba uko abariyo babayeho ndetse bakanateganya ingengo y’imari yo gufasha urubyiruko rukeneye kugororwa.

Ati “Iyi mibare, hano dufite 5000, ahandi dufite 1500 ahandi dufite 700, byanze bikunze bazataha. Ese ntabwo tugira n’ikibazo cy’uko abantu bameze gutya nibakomeza kwiyongera tuzagira ikibazo mu gihugu. Tubyumve nk’abantu bari mu nshingano. Iki kibazo kiratureba twumve ko abavuye hano tubagenera icyo bakora.”

Abajyanwa muri ibi bigo bahabwa inzobere zo kubakurikirana mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, bakanigishwa amasomo arimo ubuhinzi n’ubworozi bigezweho, ububaji, ubudozi, ubwubatsi n’amategeko y’umuhanda ku buntu.

Abari muri ibi bigo nyuma yo gusurwa n’abayobozi biteganyijwe ko kuva tariki 9-11 Gashyantare 2024 bazasurwa n’abo mu miryango yabo, barimo ababyeyi, inshuti n’abavandimwe kugira ngo barebye uburyo bahindutse batazakomeza kubarebera mu ishusho bari babafiteho batarajyanwa muri ibi bigo.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco igaragaza ku abagera ku 7225 kuri ubu bari guhererwa amasomo ku bigo by’igororamuco birimo Iwawa, Nyamagabe na Gitagata.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *