Abakora ubucuruzi bwo kuri murandasi bati “byemejwe hari abashobora no gufunga imiryango”
Hari abakora ubucuruzi bwo kuri murandasi bavuga ko RURA iramutse yemejeko kugirango batangire gukora akakazi. Bazajya batanga ibihumbi 3000 by’idorari byabata mugihombo kugeraho bafunga imiryango ,gusa RURA yabahumurije ivugako ari imbanziriza mushinga Atari ihame
Kumbuga nkoranyambaga muminsi ibiri ishize haciye ubutumwa bwa RURA Buteguza abantu ko hari. amabwiriza mashya azagenga ubucuruzi bwo kuri internet ndetse n’abatanga serivisi zo kugeza ibicuruzwa ku bakiliya. Nibintu bitishimiwe kubera ingingo irimo ivuga ko kugira ngo umuntu cyangwa ikigo gishaka gutanga izi serivisi zo kugeza ibicuruzwa runaka ku bakiliya gihabwe uburenganzira bwo kubikora, kizajya kibanza kwishyura 3000$ byo kugura uruhushya rucyemerera gutanga izi serivisi mu gihe cy’imyaka itanu. nabazikoresha ese abakora ubu bucuruzi babivugaho iki ? umuyobozi wa vuba vuba Albert MUnyabugingo uwa twohereze.rw bavuga ko bakurikije uko abakiriya mu Rwanda bataritabira ububucuruzi ayamafaranga ari menshi batayabona ahubwo bashobora kwisanga mugihombo ;
Uyu mushinga w’amabwiriza kandi wavugaga ko kugira ngo umuntu abone iki cyangombwa RURA izajya ibanza kugenzura ko afite ubushobozi mu bijyanye n’ibikoresho, nk’imodoka na moto n’igisanduku cyo gutwaramo ibintu gifite ibirango by’icyo kigo, kandi abazajya batanga izi serivisi bagasabwa kuba bafite ikoranabuhanga rishoboza umukiliya gukurikirana aho ibicuruzwa bye bigeze umuyobozi wa RURA Dr Ernetse Nsabimana avuga ko rura itagiye guhita ica ariya mafaranga agera hafi kuri miliyoni 3 ahubwo ngo ni imbanziriza mushinga kuburyo ngo bidakwiye gufatwa nk’ihame
Ati “twahumuriza abakora ububucuruzi bwo kuri murandasi ko iriya yari imbanziriza mushinga bigira ubwoba biracyaganirwaho ,kandi turazirikana uruhare bagize mugufasha abantu mugihe abantu bose bari murugo kubera kwirinda COVID 19,biriya turabizezako bizakomeza kuganirwaho “.
amakuru twamenye nuko hari bamwe mubamaze igihe muri ubu bucuruzi bukoresheje murandasi biganjemo abanyamahanga ngo basabye ko iki giciro cy’ibihumbi 3000 by’idalali gishyirwaho bagamije gukumira abandi bakwinjira muri ububucuruzi .
ikindi kikibazwaho nuburyo muri iyimbanziriza mushinga abacururiza kuri murandasi bazajya bishyura 0.5 ku ijana byigicuruzo cyose cyakozwe nabo , bakibaza uburyo bayishyura nyamara ibicuruzwa atari ibyabo, ahubwo ari ibyababa babatumye ;murwego mpuzamahanga kubakora ubu bucuruzi ikizwi nka turnover ntigisabwa kubicuruzwa ahubwo gisabwa kumafaranga aba bakorera kuri murandasi baba barishyuwe nabo bacurururije.