Abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza babuze uko bagera ku mashuri kubera Guma mu Karere
Bamwe mu banyeshuri ba kaminuza biga mu ntara bavuga ko kuva hajyaho gahunda ya guma mu karere babuze uko bagera ku mashuri yabo.
Abo twaganiriye barifuza ko bashyirirwaho uburyo bwo kugera ku mashuri ngo badakomeza kudindira mu masomo kandi abandi bakataje.
Ministeri y’uburezi yavuze ko abafite iki kibazo bakwiye kwegera za kaminuza bigamo bagatanga urutonde ubundi bagafashwa kugera ku ishuri.
Aba nabanyeshuri baravuga ko kuva guverinoma yakwemeza ko hajyaho gahunda ya guma mu karere, abanyeshuri biga muri kaminuza banatuye hafi yazo by’umwihariko abo mu mujyi wa Kigali, bo bakomeje kwiga uko bisanzwe, ibi ariko siko bimeze kuri bagenzi babo bo mu ntara kuko ubu ngo kuva bataha, kugaruka ku masomo byabaye ingorabahizi kubera gahunda ya Guma mu karere.
Umwe waganiriye na RadioTv10 yagize ati: “Twebwe tubangamiwe no kuba tutiga kandi abandi barimo kwiga, ntabwo imodoka zijya mu ntara zemewe, mudukorere ubuvugizi tubone uko twajya ku ishuli.”
Mugenzi we ati “Abandi barimo kwiga twebwe turi murugo, ntabwo imodoka zigenda, abandi baradusize pee, kwiga online nabyo ikigo cyabyanze, mudufashe mudukorere ubuvugizi.”
Kuri ubu ngo amasomo aracyakomeje kandi ntibashyiriweho uburyo bwo kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Bavuga ko babauze uko bagera ku mashuri kuko imodoka zitagenda kandi no kurenga akarere ujya mu kandi nabyo bikaba bibujijwe.
Minisitiri w’uburezi aherutse gutangariza ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ko abafite ibibazo byo kubura uko bagera ku mashuri ngo izafatanya na kaminuza bakore urutonde ubundi bashakirwe uko bagera kumashuri.
Minisitiri w’Uburezi Uwamaliya Valentine yagize ati: “Ubu twasabye za kaminuza gukora urutonde rw’abafite ibyo bibazo byo kutabasha kugera ku ishuri, ubundi hashakishwe uburyo bafashywa kugera kumashuri bigaho “
Abafite ibibazo byo kuva aho bari bajya ku ishuri ni abari mu mujyi wa Kigali biga mu Ntara ndetse n’abari mu ntara biga mu zindi cyangwa mu mujyi wa Kigali. Ibi bibazo kandi ngo bainafitwe n’abarimu nabo bigisha muri izi kaminuza.