Abarenga 100 bishwe n’imyuzure n’inkangu muri Indonesia na Timor Leste
Abantu barenga 100 nibo bimaze kumenyekana ko bahitanywe n’imyuzure y’igihe gito ndetse n’inkangu byibasiye Indonesia na East Timor kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Mata 2021.
Imvura y’umuvumbi yangije byinshi muri ibyo bihugu bituranye byo mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’Aziya, amazi yo mu bidendezi (dams) aruzura arameneka atembana ingo nyinshi.
Akarere kibasiwe gahera ku kirwa cya Flores mu burasirazuba bwa Indonesia kakagera muri East Timor.
Muri Indonesia honyine, abantu 80 bapfuye mu gihe abandi babarirwa muri za mirongo bakomeje kuburirwa irengero. Abategetsi baburiye ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.
Abantu batari munsi ya 21 na bo bapfuye muri East Timor, igihugu kizwi no ku izina rya Timor Leste, nkuko ibiro ntaramakuru byasubiyemo amagambo y’abategetsi bo kuri icyo kirwa babivuga.
Raditya Jati, umuvugizi w’ikigo cya Indonesia cyo kurwanya ibiza, yabwiye abanyamakuru ati:
“Icyondo n’ikirere kimeze nabi cyane byabaye imbogamizi ikomeye kandi no kuba ibisigazwa bikomeje kwirundarunda byabangamiye itsinda rikora ibikorwa byo gushakisha no gutabara abantu”.
Perezida wa Indonesia Joko Widodo yihanganishije imiryango yabuze abayo ndetse ashishikariza abaturage gukurikiza inama bagirwa n’abayobozi muri ibi ibihe ikirere kimeze nabi cyane.
Muri iki gihe cy’imvura, inkangu n’imyuzure imara igihe gito bikunze kubaho mu birwa bigize Indonesia.
Mu kwezi kwa mbere muri uyu mwaka, abantu 40 nabwo barapfuye ubwo imyuzure yibasiraga umujyi wa Sumedang wo ku kirwa cya Java.