Abasambanya abana baba bafite ikibazo cy’imitekerereze – Impuguke
impuguke mu mitekerereze n’ubuzima bwo mu mutwe zivuga ko umuntu wese unezezwa no gusambanya umwana, aba afite ikibazo cyo mu mutwe cyangwa se uburwayi igihe muganga yabyemeje. Nimugihe muri iyi minsi hari kwaduka n’ingeso idasanzwe y’abagabo basambanya abana b’abahungu, nabyo bakavuga ko ari ikibazo cy’imitekerereze.
Mu mezi abiri ashize umugabo w’imyaka 19 ukomoka mu karere ka Gasabo yagejejwe imbere y’urukiko ashinjwa icyaha cyo gusambanya abana b’abahungu barenga 17.
Bidaciye kabiri nabwo, undi wo muri nyakaliro ufite myaka 43 yatawe muri yombi nawe akurikiranyweho gusambanya abana b’abahungu barenga 20 nk’uko urwego rw’ubugenzacyaha rubitangaza.
Mu mboni z’abaturage, ngo ibi babona ari amahano batabona uko basobanura, ariko kandi ngo bene uyu mugabo ukora ibi ntabwo aba ari muzima, ngo aba afite ibibazo byo mu mutwe.
Umwe yagize ati: “ayo ni amahano rwose ntabona uko nsobanura, dukwiye kuyamagana.”
Undi ati: “kuva no mu buto bwange kugeza ubu nshaje, ibyo bintu mbibonye ubu, mu muco nyarwanda ntabwo ibyo byigeze bibaho, ayo ni amahano akomeye leta ikwiye kwamagana.”
Hari undi wavuze ko we aramutse abonye bene uwo mugabo atamuva mu nzara, ati ’Ntiyankira ni ukuri kw’Imana”.
Dr. Jean Damascene Iyamuremye inzobere mu buzima bwo mu mutwe mu kigo cy’ubuzima RBC, nawe avuga ko umuntu wumva anyuzwe no gusambanya umwana ataba ari gusa.
Ati: “Umuntu wese mukuru wumva anezejejwe no gusambanya umwana, aba afite ikibazo. Icyakora iyo ari uburwayi bwo mu mutwe byo, byemezwa na Muganga, ni we ukora ibizamini akemeza niba ari uburwayi bwo mu mutwe, ariko muri rusange, umuntu witwara mu buryo butandukanye n’amahame n’imico ya sosiyete abamo ndetse n’icyo imibiri yagenewe, aba afite ikibazo cyo mu mutwe.”
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ruvuga ko nta tegeko ryihariye rihana umugabo wasambanyije umwana w’umuhungu, ngo ahubwo babarirwa mu gatebo kamwe n’uwasambanyije uw’umukobwa, bagakanirwa urubakwiye, nk’uko Dr. Murangira Thierry umuvugizi wayo abivuga.
“Gusambanya umwana ni icyaha, byaba bikorewe umukobwa cyangwa umuhungu, bose itegeko ribarengera kimwe. Uwasambanyije umwana iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa gufungwa imyaka itari munsi ya 20 ariko kitarengeje 25.”
Yakomeje ati” Iyo umwana wasambanyijwe ari mu nsi y’imyaka 14 cyangwa byamuteye uburwayi budakira, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshya cyaha”
RIB ivuga ko 97.4% by’abana basambanywa ari abakobwa, naho abahungu bo bakaba ari 2.6%.
Ingingo ya 85 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano byabyo muri rusange ivuga ko “hatabaho kuryozwa icyaha iyo ushinjwa yari afite uburwayi bwo mu mutwe mu gihe yakoraga icyaha.