Aborozi b’ingurube barasaba kubakirwa amabagiro yazo
Aborozi b’ingurube Barasaba ko hakwiye kubakwa amabagiro yazo menshi kugirango abazirya bizere ubuziranenge bwazo,ababivuga babihera kukuba mu Rwanda abantu borora ingurube,inyama zazo zikaribwa,ariko washaka aho zabagiwe ukabahabura ,kuko usanga ntamabagiro ahari bigasaba ko hari nizibagirwa mungarani mugiturage.Ibi byatangajwe na Bamwe muborozi bazo ubwo bari munama ihuza abakora ububworozi bibumbiye mu ihuriro ryabo
Umwe yagize ati “mukwiye kwibaza ngo ko ndya inyama y’akabenzi ariko ibagirwa hehe? Ko izinka tuziko hari amabagiro ariko ayingurube abahe??
Birakwiye ko Leta yarekereza kukubaka ibikorwaremezo birimo amabagiro niyo yaba matoya ariko akaba ahari kuburyo urya akabenzi utikandagira kuko utazi aho kabagiwe “
Mugenzi we nawe worora ingurube avugako amabagiro yubaswe byanagabanya urwikekwe rw’abibaza ubuziranenge bw’akabenzi kuko baba batizeyeko zabagiwe ahazwi kuburyo n’abaganga b’amatungo baba basuye aho zibagirwa
Umuyobozi w’Ihuriro nyarwanda ry’aborozi b’ingurube( Rwanda Pig Farmers Association) witwa Jean Claude Shirimpumu ubwo yari Mu nama yahuje abagize Urugaga nyarwanda rw’aborozi b’ingurube n’abafatanyabikorwa babo,
Yashimangiye ko ikikibazo guhari ndetse kinamaze iminsi ko gikemutse inyama y’ingurube yagira agaciro ku isoko abayirya bakayifata ntarwikekwe “yagize ati icyo kibazo cyo kirahari gikwiye gushakirwa igisubizo kuburyo umuntu ushaka kurya akabenzi adacibwa intege wenda naho yabonye kabagirwa”
Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi ushinzwe ubworozi Dr Solange Uwituze yavuze ko hari gahunda y’igihugu yo kubaka amabagiro y’ingurube 25 hirya no hino.mugihugu kandi ngo Biri mungengo y’iamari y’uyumwaka
Imibare ivuga ko mu Rwanda hari ingurube ziri hagati ya Miliyoni 1.7 na Miliyoni 2.intara y’amajyaruguru iza kumwanya wambere muboroye ingurube nyinshi za Kizungu.