Iremezo

Akamaro gatangaje k’inzuzi z’ibihaza , Utajya ubwirwa

 Akamaro gatangaje k’inzuzi z’ibihaza , Utajya ubwirwa

Inzuzi z’ibihaza ni kimwe mu bintu bifitiye umubiri wacu akamaro kuva ku kurinda umubiri indwara zitandukanye kugeza mu gukomeza amagufa .

Inzuzi z’ibihaza zifite akamaro gatandukanye ku mubiri wa muntu , muri iyi nkuru turakubwira byinshi kurizo utajya ubwirwa cyangwa se ufiteho amakuru make .

Ibihaza burya bikomoka ku mugabane w’Amerika , mu gice cyy’amajyaruguru , kuva kera zagiye zikoreshwa mu buvuzi butandukanye kubera intungamubiri tuzisanga , cyane cyane aha twavuga nka vitamini zitandukanye n’imyunyungugu tuzisangamo.

Intungamubiri dusanga mu nzuzi z’ibihaza 

Hari intungamubiri zitandukanye dusanga mu nzuzi z’ibihaza zirimo

  • Poroteyine 
  • Ibyitwa fibre 
  • Umunyungugu wa Potasiyumu
  • Vitamini C 
  • Ubutare 
  • Umunyungugu wa manyeziyumu
  • Umunyungugu wa zinc 
  • Ibinure byiza 
  • Umunyungugu wa manganeze 
  • Vitamini K
  • nizindi ….

Akamaro gatandukanye k’inzuzi z’ibihaza ku mubiri wa muntu 

1.Kurinda umutima no gutuma ukora neza 

Mu nzuzi z’ibihaza dusangamo umunyungugu wa manyeziyumu , uyu munyungugu ukaba ari ingenzi mu mikorere myiza y’umutima no gutuma ukora neza .

Umunyungugu wa manyeziyumu ufasha mu kuringaniza no gusubiza ku murongo umuvuduko w’amaraso ukabije kandi unafasha mu kugabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima.

2.Gutera imikorere myiza y’amara n’imigendekere myiza y’igogora 

Inzuzi z’ibihaza ni kimwe mu bintu bituma amara akora neza , ibyo turya bikagogorwa neza ndetse n’ibyago byo kwibasirwa n’indwara nka constipation bikagabanuka .

Nanone izi nzuzi z’ibihaza zituma ibyo twariye bigogorwa neza , umubiri ukabasha gukamuramo intungamubiri nkenerw zose .

3.Gukomeza no kurinda amagufa 

Mu nzuzi z’ibihaza dusangamo umunyungugu wa zinc ku bwinshi , uyu munyungugu ukaba ari mwiza mu kurinda  no gukomeza amagufa .

Nanone uyu munyungugu uzwiho mu gutuma uturemangingo tw’amagufa tuzwi nka osteoblasts turemwa 

4.gutuma umuntu amererwa neza 

Burya mu nzuzi dusangamo ibyitwa Tryptophan , ikaba ari bimwe mu bice bya poroteyine , iyi tryptophan ituma umubiri ubasha gukora umusemburo witwa Serotonin , uyu musemburo ukaba ukora ku marangamutima , ukagabanya stress no kwiyumva nabi

5.Kurinda uruhu n’umusatsi 

Vitamini E n’umunyungugu wa zinc dusanga mu mu nzuzi z’ibihaza , bifasha mu kurinda uruhu n’umusatsi no gutuma bisa neza .

6.Gufasha mu kubungabunga no mu kugabanya ibiro 

Ibyitwa fibre ndetse na poroteyine dusanga mu nzuzi z’ibihaza bifasha mu kumva uhaze , ndetse no kumara umwanya munini wumva uhaze .ibyo bikagabanya ingano yibyo urya ndetse binafasha mu kugabanya ibiro by’umurengera .

7.Kuzamura ubudahangarwa bw’umubiri 

Inzuzi z’ibihaza zikungahaye kuri Vitamini E no ku munyungugu wa Zinc , ibi byombi bikaba bifasha mu kuzamura abasirikari b’umubiri bityo umuntu ntazahazwe n’indwara za hato na hato .

8.Guhangana na Diyabete 

Inyigo zitandukanye zakorewe ku nzuzi z’ibihaza , zagiye zigaragaza ko zifasha mu kugabanya isukari nyinshi mu maraso ndetse mu gutuma umusemburo wa insuline ubasha gukora neza .cyane cyane uyu musemburo ukaba ariwo ugabanya isukari mu maraso  , bityo ikajaya ku kigero cyiza .

9.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa na  kanseri ya porositate ku bagabo 

Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza inzuzi z’ibihaza zishobora kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri ya prositate ku bagabo.

Ibi bikagirwamo uruhare ahanini n’umunyungugu wa Zinc dusanga mu bihaza ku bwinshi , kurya izi nzuzi bigabanya ibi byago ku kigero kinini cyane .

Ni gute wakoresha inzuzi z’ibihaza ?

Hari uburyo bwinshi bwagufasha gukoresha inzuzi z’ibihaza burimo 

  • Kuzikaranga 
  • kuzihekenya 
  • kuzisyamo agafu kaminjirwa mu biryo 
  • no kuba waziteka ukazirya bisanzwe 

Ese abana bato nabo bashobora kurya inzuzi z’ibihaza ?

Yego abana bato bashobora kurya inzuzi z’ibihaza , nta kibazo zishobora kubatera , ariko bazihabwa bagendeye ku ngano y’amafunguro bemerewe gufata hashingiwe ku myaka yabo.

Ese koko inzuzi z’ibihaza zigabanya ibyago bya kanseri ya porosite ?

Yego , ibyo bigaragazwa n’ubushakashatsi butandukanye , aho bwemeza ko inzuzi z’ibihaza zigabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri ya prostate 

Nanone zishobora gufasha umubiri w’umuntu urwaye kanseri ya porostate kuba wahangana nayo ndetse n’ingaruka zayo zikaba nke .

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *