Kwayura bifasha inzasaya kurambuka no gukora neza cyane
Buri wese mu buzima bwe yaba umwana muto cyangwa umusaza n’umukecuru ntawe utayura. Kwayura ni igikorwa ahanini cyizana, nta ruhare ubigizemo ndetse akenshi birakongera kuko akenshi iyo ukuri iruhande yayuye nawe uhita wayura. Kandi usanga ahanini bigendana no kwinanura.
Nubwo byizana ariko, biba ari ikimenyetso cy’impinduka runaka mu buzima, ndetse binagirira umubiri akamaro. Icyakora nubwo bimeze gutyo, kubikora igihe kinini cyangwa inshuro nyinshi biba bigaragaza impinduka zitari nziza ku buzima ndetse bishobora no kugaragaza uburwayi runaka.
Kwayura biterwa n’iki?
Uretse mu bundi buryo turi buze kubona hepfo, ariko muri rusange biterwa n’imwe mu mpamvu zikurikira:Umunaniro,Ibitotsi,Imbeho,Gusonza,Kuba hari ukwegereye wayuye
Ibi tumaze kuvuga byo ubwabyo ntacyo bitwaye ndetse bifite akamaro kanini ku buzima
Akamaro ko kwayura
Bifite akamaro mu buryo 2:
- Ubwa mbere, bifasha mu guhoza ubwonko. Iyo wayuye, winjiza umwuka mwinshi kandi ukonje ugereranyije n’uwari muri wowe imbere. Uyu mwuka rero utuma umusokoro wari washyushye wongera gukonja nuko ukamanuka mu rutirigongo, bikagabanya umunaniro no kuremererwa umutwe
- Bwa kabiri, bifasha inzasaya kurambuka no gukora neza cyane cyane mu gihe cy’ubukonje aho uba usanga umubiri wose wakonje.
- Nyamara nkuko twabivuze tugitangira, iyo bibaye kenshi kandi buri gihe, biba ari ikibazo.
Ibishobora gutera kwayura cyane
- Indwara zinyuranye z’umutima
- Guhindura amasaha yo waryamiragaho, cyane cyane nk’iyo ugiye mu gihugu kidahuza amasaha n’icyo wabagamo cyangwa se uhinduye akazi wenda wakoraga manywa ukajya ukora ijoro
- Amaraso macye mu mitsi
- Kutagira imyunyungugu ihagije
- Gukorwa kw’imisemburo micye ikorerwa muri thyroid
- Imwe mu miti
- Indwara zifata urutirigongo n’ubwonko
- Kurambirwa ikintu runaka
- Kwiheba no kwigunga
Rimwe na rimwe kandi hari ibitera kwayura cyane, bishobora no kugira ingaruka zikomeye ku buzima, biba bikeneye kwihutira kujya kwa muganga
- Igicuri
- Guturika k’umutsi ujyana amaraso mu bwonko
- Indwara zangiza ibihaha harimo bronchite n’izindi
Niyo mpamvu mu gihe cyose wayura cyane uba usabwa guhita ujya kwa muganga kuko ntuba uzi neza icyaba kiri kubigutera
Uretse kwayura kandi, hari ibindi bimenyetso bigendana na byo
- Kuribwa mu nda
- Ikibazo cy’uburinganire, no kuba wagwa
- Ikizungera n’isereri
- Umunaniro
- Kuribwa umutwe
- Kubura ibitotsi
- Gucika intege no kugaragaza kudakomera
- Kugira ibinya
Hari ibindi bimenyetso bisaba guhita wihutira kujya kwa muganga
- Guta ubwenge niyo byaba akanya gato
- Kunanirwa guhumeka cyangwa guhumeka insigane
- Ikizungera gitinda
- Kuraba
- Isereri imeze nk’igicuri
- Kuvuga udatobora
- Kunanirwa ibyo wari uzi nko kwandika no gusoma, kimwe no kwibagirwa vuba
Kuko kwayura cyane bishobora guturuka ku ndwara ikaze, gutinda kwivuza bishobora kubyara ingaruka zikomeye ndetse zimwe zikaba akarande.
Niyo mpamvu mu gihe cyose ubonye ko kwayura kwawe cyangwa k’uwo muri kumwe kudasanzwe kandi biri kuba cyane usabwa guhita ugana ivuriro rikuri hafi nibo bazabasha kumenya ikiri kubitera kandi nigikosorwa, na kwa kwayura cyane bizashira.