Amagi y’isazi agiye kuba Imari ishyushye ku borozi
Aborozi b’abamtungo magufi nk’Ingurube n’Inkoko bamaze iminsi biyasira bavuga ko ibiryo by’aya matungo bikomeje guhenda, mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB kibamara impungenge kuko ubushakashatsi bwerekanye ko amagi y’Amasazi y’umukara ashobora gusimbura Soya isanzwe yifashishwa mu gutunga ibiryo by’aya matungo magufi.
Bamwe mu borozi b’Ingurube bibumbiye mu ishyirahamwe ryabo rizwi nka wa RPFA (Rwanda Pig Farmers Association) baravuga ko ibiciro by’ibiryo by’aya matungo byazamutse ku gipimo gikabije kuko kikubye hafi kabiri.
Shirimpumu Jean Claude uyobora RPFS avuga ko ibi bibagiraho ingaruka zikomeye kuko “iyo ibyo tugaburira amatungo kandi ibikomoka ku matungo bikiri hasi, aborozi barananirwa ndetse bakaba banabivamo.”
Umuyobozi wa RPFA, Jean Claude Shirimpumu avuga ko guhenda kw’ibiryo by’amatungo bituma borora bahendwa bakagurisha bahomba.
Shirimpumu avuga ko bateganya guhuza inzego zose bireba kugira ngo bavugurure igiciro cy’inyama y’ingurube yitwa akabenzi, kugeza ubu ku mworozi ari amafaranga y’u Rwanda 1,500 nyamara ku isoko ari amafaranga 4,000.
Shirimpumu yagize ati “Dufite aborozi banini ku rwego rw’Igihugu, igihe tuzaba tumaze kugira ijwi rimwe no korora bigendanye n’icyo isoko ridusaba, tuzishyiriraho igiciro twumva twifuza”.
Ibiciro bya Soya, ibigori n’ingano nka bimwe mu bihingwa bisanzwe byifashishwa mu gutunganya ibiryo by’Ingurube, byikubye hafi kabiri, bikaba ari na byo ibiciro by’ibiryo by’aya matungo, bitumbagira.
Gusa Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, gitangaza ko kiri gushakira umuti iki kibazo binyuze mu bushakashatsi buri gukorwa ku byasimbura biriya bihingwa bisanzwe byifashishwa mu gutunganya ibiryo by’ingurube.
Umuyobozi Mukuru wungirije muri RAB ushinzwe Ubworozi, Dr Solange Uwituze avuga ko hari gukorwa ubushakashatsi ku magi y’amasazi azwi nka Black Soldier,yabitangarije abahagarariye aborozi b’ingurube mu nama yagiranye na bo tariki 26 Ugushyingo 2021, avuga ko ibyo biribwa by’amatungo bishobora kuzaboneka mu mwaka utaha wa 2022
Ati “Aya masazi y’imikara asanzwe atera amagi menshi kandi iyo ureba afite intungamubiri zingana neza neza nk’iza Soya.”
Uwituze Solange avuga ko ku bufatanye bwa RAB n’abikorera hari gukorwa ubushakashatsi bugamije kureba uburyo aya masazi yakwifashishwa mu gukemura ikibazo cy’ibiryo by’ingurube.
Ati “Ni ibintu byoroshye kandi bifite umumaro kuko ayo masazi agaburirwa ibisigazwa cyane cyane by’imbuto noneho akavamo amagi, ayo magi ni yo abantu bumisha bakayasya akaba ari yo yasimbura Soya.”
Uwituze Solange avuga ko ubu bushakashatsi buzarangirana n’uyu mwaka ku buryo bwazatanga igisubizo cy’ibura ry’ibiryo by’amatungo magufi nk’Ingurube, Inkoko ndetse n’Amafi.
Ati “Amatungo yose yaryaga ibintu birimo Soya birimo n’ingano, icyo kizaba ari igisubizo kuko bizaba bidahenze kandi biboneka ku buryo bworoshye.”