Amashuri azafungurwa mu Ukwakira, Kaminuza ni zo zizaherwaho
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ko amashuri azatangira mu Ukwakira uyu mwaka ariko ko bizakorwa mu byiciro aho ku ikubitiro amashuri makuru na za Kaminuza ariyo azaherwaho.
Ibi yabitangaje nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 25 Gicurasi yatanze icyizere ko amashuri agiye gufungura mu gihe cya vuba nyuma y’amezi asaga atandatu afunze mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Umwanzuro wayo ku bijyanye n’ifungurwa ry’amashuri ugira uti “Amashuri azafungura mu gihe cya vuba hakurikijwe ibyiciro byayo. Gahunda y’uko azatangira izatangazwa na Minisiteri y’Uburezi hashingiwe ku isesengura rizakorwa.’’
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yabwiye RBA ko mu ukwezi gutaha aribwo amashuri azafungurwa ariko bizajyana n’iyubahirizwa ry’ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.
Ati “Amashuri yo arabizi tumaze igihe kinini twitegura dufatanyije. Hari ibyo amashuri yahawe agenderaho mu kwitegura, ubu ikigiye gukurikira ni uko Minisiteri y’Uburezi izagenzura ko ibyo twumvikanye byashyizwe mu bikorwa.”
Yavuze ko nk’uko n’ibindi bikorwa biri mu byiciro, amashuri nayo ni uko, bityo no mu gufungura bikazagenda bikorwa hagendewe ku cyiciro runaka.
Ati “Iyo tuvuze amashuri, ntabwo yose mu byiciro azafungurira rimwe. Tuzagenda dufungura mu byiciro. Uko bizagenda kose, Minisiteri y’Uburezi izajya iganira na ba nyiri amashuri, imenyeshe, itange amatangazo [iti] amashuri aya n’aya yemerewe gutangira, ariko muri gahunda dufite tuzahera ku mashuri yo hejuru ni ukuvuga za kaminuza n’amashuri makuru hanyuma tugende tumanuka no mu bindi byiciro.”
Amashuri agendera kuri porogaramu mpuzamahanga azatangira agendeye kuri gahunda z’ibihugu akesha imyigishirize ariko yose asabwe kubahiriza amabwiriza agamije kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Ati “Iyo ari vuba tuba twatangiye urugendo, ku buryo guhera hagati mu kwa cumi [Ukwakira], amashuri amwe azaba yakomorewe atangire gufungura.”
Minisitiri w’Uburezi yakomeje avuga ko bimwe mu bizagenderwaho mu gufungura amashuri harimo ko agomba kuba afite ibikoresho bifasha abanyeshuri gusukura intoki mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, guhana intera n’ibindi. Ikindi abanyeshuri bose baziga bambaye udupfukamunwa.
Ati “Buriya byanze bikunze, ababyeyi mu byo bitegura, mu bikoresho basanzwe bategura by’amashuri, n’udupfukamunwa turimo. Ubwo abana bagomba kuzajya ku ishuri bambaye udupfukamunwa. Hakaba n’amashuri yandi yagiye atugaragariza ko afite uburyo bwo gupima abana mbere y’uko bajya ku mashuri, abo nabo bazabitugaragariza.”
“Ariko icyo dushimangira ni ukugaragaza uko bazubahiriza ya ntera hagati mu ishuri ndetse n’ibikoresho bijyanye n’isuku, aho bakarabira, aho bafatira amafunguro n’ibindi nk’ibyo.”
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Ndayambaje Irénée, aherutse kubwira IGIHE ko mu gihe amashuri azaba afunguye, usibye ibijyanye n’isuku ku mashuri mu kwirinda Coronavirus, hari byinshi bizahinduka birimo imyigishirize izajyanishwa n’ikoranabuhanga.
Bamwe mu babyeyi n’abarezi baherutse kuganira na IGIHE, bo bagaragaje ko kubera imyiteguro izashyirwaho mu kwirinda COVID-19, mu gihe amashuri azaba afunguye, bishoboka cyane ko n’ikiguzi kizajya hejuru kurusha mbere.
Dr Ndayambaje yavuze ko bidakwiye ko amashuri yakurira kuri Coronavirus ngo yongere ikiguzi cy’uburezi.
Ati “Ushobora kuvuga uti kuba ku ishuri hageze amazi, buriya amafaranga y’ishuri agiye kwiyongera, ariko tugomba no gusubira inyuma tugatekereza, ese kutagira amazi byo nta kiguzi byari bifite, za ndwara, ya suku nke? […] amashuri ntakwiye kwikanga ko ibi bigiye kuba undi mutwaro ku bw’ibyo bikwiye kuzamura amafaranga y’ishuri, ibintu byose biba bibarika, amazi arabarika. Ntabwo twumva ko bizahenda cyane, ahubwo ni ibintu abantu bashakaga, kubigira ni ingenzi.”
Umuyobozi wa Kaminuza ya INES-Ruhengeri, Padiri Dr Hagenimana Fabien, aherutse kubwira IGIHE ko ibikorwa byo kwimakaza isuku, bizatuma ingano y’amazi akoreshwa yiyongera, asaba ko igiciro cyayo cyagabanywa.
Ati “Ibintu birebana n’amazi n’amashanyarazi turi mu biciro bibi, ku mazi mu gihe abo mu rugo bakoresha metero kibe nke bayabahera ku mafaranga 300, twe turi ku mafaranga arenga 800. None tugiye gukoresha amazi menshi, ku buryo urebye nabi n’ibyo byonyine byo kwirinda Coronavirus bishobora guhuhura kaminuza yari mu bibazo.”
Kaminuza zijegajega mu mikoro ntizizafungurwa
Muri Nyakanga uyu mwaka, Minisiteri y’Uburezi yamenyesheje amashuri makuru na za Kaminuza yose ko mbere y’uko yemererwa gufungura ibikorwa, agomba kuba yerekanye gahunda ihamye y’umutungo wayo mu buryo burambye ku buryo azabasha kwita ku bakozi uko bikwiriye.
Icyo gihe tariki ya 15 Kanama ni yo tariki ntarengwa yari yatanzwe nk’igihe cyo kuba iyo gahunda yagaragajwe. Ni gahunda igenzurwa na Minisiteri y’Uburezi hamwe n’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza, HEC, hanyuma kaminuza basanze idafite ubushobozi bwayibashisha gukora neza, ntiyemererwe gusubukura amasomo.
Ikibazo cy’amikoro ni kimwe mu bikomeje kubera imbogamizi amashuri makuru na za Kaminuza, byanatumye zimwe zifungwa. Hashize igihe gito Christian University of Rwanda ihagaritswe mu gihe kaminuza ya Kibungo, UNIK, nayo yafunzwe burundu.
Indangaburezi College of Education, nayo yambuwe uburenganzira bwo gukora nyuma yo kunanirwa kuzuza ibisabwa ngo ikore yemewe n’amategeko nka Kaminuza.
Minisiteri y’Uburezi yandikiye amashuri makuru na za kaminuza iyamenyesha ko asabwa kugena umutungo “uzashyigikira imikorere y’ikigo mu gihe amashuri azaba yongeye gufungura”.
Ibaruwa IGIHE ifitiye kopi ivuga ko Kaminuza izaba itagaragaje iyo gahunda itazemererwa “gufungura kugeza igihe izagaragariza gahunda y’uburyo bwo kwihaza mu bukungu mu buryo burambye ku buryo yatanga uburezi bufite ireme”.
Ku rundi ruhande, bivugwa ko na kaminuza izagaragaza iyo gahunda ariko bikagaragara ko idahamye, itazahita ifungurwa ahubwo igomba gufungwa kugeza igihe igaragaje ko yihagije mu bukungu.
SOURCE /IGIHE.COM