Amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yo muri Kigali yafunzwe
Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, yatangaje ko amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yo muri Kigali afunze guhera kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mutarama 2021 mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.
Ibi biratuma amashuri y’incuke n’abanza muri Kigali adatangira kuri uyu wa mbere nk’uko byari biteganyijwe.
MINEDUC yari iherutse gutangaza umwanzuro uvuga ko amashuri y’incuke n’abanza (kuva ku mwaka wa mbere kugera mu wa gatatu), na yo yakongera kwigisha abana bamaze amezi arenga 10 mu rugo.
Ibyiciro bikuru by’amashuri abanza, ayisumbuye n’amakuru byo byari byaratangiye kwiga guhera muri Nzeri-Ugushyingo 2020, ariko byagiye bifungurwa mu byiciro.
Itangazo MINEDUC ishyize ku mbuga zayo ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki 17 Mutarama 2020 rivuga ko amashuri yose uretse Kaminuza afunzwe by’agateganyo, akazongera gufungurwa nyuma y’ibyumweru bibiri habanje gusesengurwa uko amakuru ajyanye n’ubuzima azaba yifashe.
Mu itangazo MINEDUC yagize iti “Amashuri yose y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye(aya Leta n’Ayigenga) abarizwa mu Mujyi wa Kigali arafunzwe guhera ku wa Mbere tariki 18 Mutarama 2021. Amashuri arashishikarizwa kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga aho bishoboka hose.”
MINEDUC isaba ko abanyeshuri bose mu Mujyi wa Kigali biga bacumbikirwa bazaguma mu bigo byabo bagakomeza guhabwa serivisi z’ingenzi.
Iyi Minisiteri ikomeza ivuga ko amashuri yose atabarizwa mu Mujyi wa Kigali azakomeza kwiga nk’uko bisanzwe, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.