Iremezo

Amazi I Nduba aracyari ikibazo

 Amazi I Nduba aracyari ikibazo

Hari abatuye mubice by’umurenge wa Nduba bavuga ko babangamiwe n’uko aho batuye , ntamazi meza ahagera ;kuko ubu barimo gukoresha amazi yo mumasoko, nayo adasukuye bakifuza ko bagezwaho amazi vuba  .ubuyobozii bw’umurenge nabwo bwemere ko iki kibazo gihari, ariko ko  mubihe byavuba amazi arabageraho .

Ugeze mumpinga y’umusozi wa NDUBA Ntaminota 5 yashira igare ripakiye ibijerekani by’amazi bitakunyuzeho ,abenshi baba bagiye kuyagurisha ,ijerekani 1 igura hagati y’amafaranga 200 na300 nkuko uyumubyeyi abivuga  ati<tuvoma rwamuyora ,nukuyora peee  ,kugirango amazi atugereho ,ijerekani n’amafaranga 250 ,

Ngo kubona amazi  meza bakora urugendo rw’amasha Atari munsi yabiri  nabwo akabonwa numunyembaraga ,barifuza ko  bagezwaho amazi meza bakareka gukomeza kuvoma ,ayo bita ibirohwa  ,kuko abatera uburwayi butandukanye buterwa n’umwanda

Aba bati <kubona amazi hano nikibazo gikomeye tuvoma ahantu munsi y’umusozi ,kuva hano ujyayo ni urugendo rw’amasah abyibura atatu cyangwa 2 ,iyo  tuyanyoye ,turwara grippe ,inzoka yeye baduhe amazi rwose ;mutuvuganire

Kuba aha hari ikibazo cy’amazi binemezwa na gitifu w’uyumurenge avuga ko  abaturage bahora bayasaba ,kndi ngo ninicyibazo cyumvikana kandi ko barimo gukorana n’ikigo gishinwnze isuku n’isukura WASAC ,kuburyo batangiye kubaka ibigega by’amazi gitifu wa NDUBA Jeanne Nibagwire.yagize ati <abaturage bacu bahora babaza ikikibazo ,kandi nibyo kirahari peee ;gusa turimo gukorana na WASAC ,batangiye kubaka ibigega  byimukanwa ,bahereye Gasanze kuburyo mukwezi kumwe wenda bizaba byarangiye ‘ninaha  hejuru bazahita bayabagezaho ,abaturage bihangane rwose ikibazo abayobozi bose barakizi rwose.

imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe isuku isukura no. gukwirakwiza amazi  WASAC kigaragaza ko 86% bagerwaho n’amazi meza, mu gihe 84% ari bo bitabira isukura, intego ikaba ari uko mu myaka itanu iri imbere Abanyarwanda bazaba bagerwaho n’amazi bose ku buryo nibura nta muturage uzajya akora metero zisaga 500 ajya gushaka amazi.Nyamara ariko hakunze kumvikana abaturage nanagaragaza ko bagerwaho namazi 2mucyumweru hakibazwa niba iyintego izagerwaho mugihe hakiri abatagerwaho n’amazi icyumweru kikirenga.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *