Iremezo

Arasaba Ubutabera: Yarakubiswa bamukura amenyo 3 none uwabikoze arakidegembya

 Arasaba Ubutabera: Yarakubiswa bamukura amenyo 3 none uwabikoze arakidegembya

YANDITSWE NA MURAGIJEMARIYA JUVENTINE 

Angelique Uzamukunda utuye mu karere ka Nyarugenge, mu kagari ka Rwampala, Umudugudu wa Gacaca, aravuga ko yakubiswe n’umuturanyi we Harindintwari akamukura amenyo atatu, ariko ngo ntiyigeze amufasha kumuvuza ndetse ikiruta ibindi nuko yahise afungurwa none akaba yigamba ko azamukura ayandi cyangwa akamwica.

Kuri iki kibazo ubuyobozi, Bw’urwego rw’ubushinjacyaha bwavuze ko Dossier yaregewe ubushinjacyaha bityo ngo awahohotewe akwiye kwihangana.

Angelique Uzamukunda avuga ko yakubiswe ubwo yageragezaga gukiza umwana w’umukowa yari asanze kuri boutique arimo gukabakabwa n’umwe mu bagabo wahanywerega inzoga mu kwezi kwa 4. Uwo mugabo ngo yahise amwadukira aramukubita amukura amenyo 3.

Atubwira uko byagenze mu gahinda kenshi, Angelique yagize ati:
Yarantutse numvise bimbabaje nshaka kumukwepa, noneho nawe ahita ankubita ingumi yo mu menyo, amaze kuyinkubita nsohoka niruka ndimo kumuhunga, ngeze hanze nshaka kwiruka, igitenge kiratakara, nsigara nambaye ubusa, ngiye kugifata ngo nkyambare, nawe aba arasimbutse arangwira afite ibuye, ararimpondaguza mu isura, arinkubita no mu menyo hose, rimwe rihita ritakara ako kanya, andi nayo avunagurikiramo.

Yatubwiye ko kandi ubu ikimuteye impungenge ari uko uko ngo afunguwe yagarutse kumwigambaho avuga ko azamwica noneho.

“Ikinteye akababaro cyane ubungubu, ni uko aza akambwira amagambo mabi, anyidogaho, ngo amenyo yayakuyemo, ngo n’iyo ayamaramo, akambwira ngo yananyica n’ubundi baramufunze. Aho twahurira hose, n’iyo mubonye agenda ndirukanka. Murabona ko mfite ubusembwa, narababaye cyane, ariko ntitaye k’uko nababaye n’ibyo nakoresheje byose, ndasaba inzego bireba yafatwa agakurikiranwa.”

Angelique Uzamukunda Yakuwe amenyo 3 na Harindintwari (Hari indi foto dufite avirirana amaraso ariko kubera impamvu z’umwuga, ntago twayishyizeho hano)

Ibyo kumukubita binemezwa n’abaturanyi be bavuga ko uyu Harindintwari wamukubise yamuhohoteye kandi ngo bahangayikishijwe n’uko atahanwe kuko ngo isaha n’isaha yaza akongera akamuhohotera cyangwa akabikora abandi yitwajeko ibyambere nta ngaruka yahuye nazo.

Abo twaganiriye babitubwiye muri aya magambo:
“Yagarutse kumubyibira hejuru aramubwira ngo, ufunga siwe ufungura, ngo waramfungishije ariko mvuyemo, wongeye ukamvuga naza n’ayo ngayo asigayemo nkayakuramo. Natwe turasaba ko Harindintwari afatwa agahanwa kuko n’abandi bazajya bakora amakosa bitwaje ko nta we uri bubahane.”

Tariki ya 15 Mata 2020 ubushinjacyaha bwafunguye uyu Harindintwari ngo kuko hasohotse icyemezo kivuga ko abatarakatiwe bose bafungurwa murwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID19 nk’uko ngo Porokireri (procureur ) w’urukiko rwibanze rwa Nyamirambo yabimubwiye ubwo yajyaga kubaza impamvu yafunguwe.

Ngo yongeye gusubiayo abwirwa ko nta mwanya bafite wo kuburanisha urubanza rwe kuko hari imanza nyinshi.

RadioTv10 yashatse kumenya icyo urwego rw’ubugenzecyaha buvuga kuri iki kibazo maze batubwira ko bireba ubushinjacyaha.
Dosiye yaregewe urukiko, ni ugutegereza ikazahabwa itariki yo kuburana mu mizi, niba afite ikibazo kihariye yareba ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Ubwo twageragezaga kuvugisha urwego rw’ubushinjacyaha mu butumwa bugufi umuvugizi w’uru rwego Nkusi Faustin yavuze ko uwahohotewe akwiye kwihangana.

Si uyu mubyeyi wakubiswe gusa ufite ikibazo cy’uko uwamuhohoteye yahise afungurwa ubutabera budakoze akazikabwo kuko hari n’abandi benshi bavuga ko bahohotewe ariko ababahohoteye aho guhanwa bagakomeza bakidegembya bikazarangira n’ubundi bongeye kubahohotera cyangwa hari n’abihaniye kubera iyi mpamvu.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *