Iremezo

Banki y’Isi yahaye I&M Bank inguzanyo ya miliyoni 10 $

Banki y’Isi binyuze mu ishami ryayo rigamije gushyigikira inzego z’abikorera, yahaye I&M Bank Plc inguzanyo ya miliyoni icumi z’amadolari agenewe gutera inkunga ibikorwa by’abikorera bahuye n’ingaruka zatewe na COVID-19.

Iyi nguzanyo ni yo ya mbere itanzwe ku kigo cyo mu Rwanda binyuze mu Kigega Mpuzamahanga cy’Ubufatanye, IFC, cyatangijwe muri Werurwe uyu mwaka kigashyirwamo miliyari 8$ yo gufasha ibikorwa by’ubucuruzi bwahungabanyijwe n’icyorezo cya Coronavirus.

I&M Bank irateganya gukoresha aya mafaranga mu kuguriza ibigo bito n’ibiciriritse, SMEs, nka bimwe mu byazahajwe cyane n’ingaruka zatewe na Coronavirus ku bukungu.

Uhagarariye IFC mu Rwanda, Dan Kasirye, yatangaje ko iyi nguzanyo izafasha iyi banki kubona amafaranga yafasha ibigo bito n’ibiciriritse kuzahura ibikorwa byayo, ku buryo “abakiliya bayo bato babasha gukomeza ibikorwa byabo no gusigasira imirimo”.

Banki y’Isi igaragaza ko ibigo bito n’ibiciriritse bigize igice kinini cy’ubucuruzi bukorerwa mu Rwanda ndetse 40% byabyo ari iby’abagore aho usanga rimwe na rimwe bagorwa no kubona inguzanyo.

Kasirye yavuze ko iyi nguzanyo IFC yahaye I&M izayifasha gutuma abacuruzi babona igbishoro binyuze mu nguzanyo bazasaba.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank, Robin Bairstow, na we yashimangiye ko iyo nguzanyo izabashisha iyi banki gushyigikira abakiliya bayo bafite ibigo bito n’ibiciriritse.

Source :IGIHE.COM

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *