Iremezo

Batatu barafunzwe muri IPRC Kigali ! Menya amakosa arindimuye iri shuri

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko rwamaze guta muri yombi  abakozi batatu ba IPRC Kigali barimo Umuyobozi wayo.Umuvugizi w’uru rwego yabwiwe UMUSEKE ko  mu bafunzwe barimo ko Eng. Mulindahabi Diogène    wayoboraga iri shuri, Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’imari ndetse n’ushinzwe ibikoresho.

Yagize ati “Baracyekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’ubujura no kunyereza ibikoresho byo muri IPRC Kigali.”

Ku munsi w’ejo tariki ya 23 Ukwakira 2022, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko ifunze by’agateganyo  Ishuri rikuru rya RP-IPRC ishami rya Kigali igihe kingana n’ibyumweru bibiri, kugirango iperereza rijyanye n’imyitwarire mibi yo kwiha umutungo wa leta ririmo kuhakorerwa rikomeze nta nkomyi.

Iryo tangazo rivuga ko nta muntu wemerewe kwinjira mu kigo ndetse ku ufite amakuru yayamenyesha URwego rw’ubugenzacyaha.

Umuseke wagerageje kuvugisha umuyobozi wa Rwanda Polythechinic, kugira tumenye igihe ibi byaha byakorewe ariko avuga ko bigikorwaho iperereza.

Yagize ati “Mwaramutse. Iperereza riracyakorwa, nta kintu natangaza.”

 

Gushaka indamu…

Mu butumwa yageneye Abayobozi, yahuye na bo mu nama ya Biro Politiki y’Umuryango RPF-Inkotanyi ku wa 22 Ukwakira uyu mwaka, Perezida Paul Kagame yongeye kugaruka ku bayobozi bafite umururumba wo kurya ibyo batavunikiye.

Icyo gihe yanenze abayobozi  bashaka kunyunyuza imitsi ya rubanda, asaba abayobozi kudahora basubira mu makosa.

Ati “Niba wakoze ibibi byumve nawe ko ari bibi, ubikosore bitararinda binagera kure. Ubonye amahirwe rimwe wabwiwe, ubonye ubwakabiri, wabwiwe, kuki ugomba gutegereza ubwagatatu ukora cya kibi abantu bakubwira buri munsi, buri munsi, biba bivuze iki? Cyangwa ubona ko abantu bakugira bate? Ntabwo ari uwabivuze, ahubwo ikibazo kiba kutabivuga.”

 

PAC yabobye agahomamunwa  …

Hari amakosa amwe n’amwe akunze kugaragara muri bimwe mu bigo bya tekiniki,imyuga n’ubumenyingiro ariko bikagorana kuyatahura.

Muri Nzeri uyu mwaka, Urwego rw’Amashuri ya Polytechnique rwananiwe  gusobanurira Abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC), ukuntu rwaguze ameza 60, imwe ruyigura kuri Miliyoni imwe na maganabiri ( 1,200,000 Frw).

Komisiyo ya PAC yagaragaje ameza asanzwe yaguzwe 1,234,638 Frw, Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta yasanze muri TVET Cyanika.

Nubwo iperereza rigikorwa kuri IPRC Kigali, hari andi makuru avugwa ko muri iki kigo havugwamo gutegana imitego no kugiranira amashyari mu nzego z’ubuyobozi.

source :umuseke.rw

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *