BK Group Plc yungutse miliyari 22,8 Frw mu mezi atandatu ya 2021
BK Group Plc yatangaje ko amafaranga yinjije y’inyungu hatabariwemo imisoro mu mezi atandatu ya mbere ya 2021 yazamutseho 41,5% agera kuri miliyari 22,8 Frw ugereranyije na miliyari 16,1 Frw yari yinjije mu gihe nk’iki mu 2020.
Aya mafaranga y’inyungu yavuye muri miliyari 85,9 Frw iki kigo cyinjije mu mezi atandatu ya mbere ya 2021.
Inyungu rusange habariwemwo n’umusoro yari iri ku gaciro ka miliyari 33,8 Frw. Uretse iyi mibare y’amezi atandatu, BK Group Plc igaragaza ko mu gihembwe cya kabiri (kuva Mata kugeza Kamena) cya 2021 yinjije miliyari 44,4 Frw zirimo izigera kuri miliyari 11,6 Frw z’inyungu.
BK Group Plc, ni Ikigo cy’Ishoramari gifite ibigo bine bitandukanye birimo Banki ya Kigali; Ikigo gitanga Ubujyanama mu by’Imari cyitwa BK Capital; Ikigo cy’Ubwishingizi cya BK General Insurance na BK Tech House yita ku iterambere ry’ikoranabuhanga no guhanga ibisubizo birishingiyeho.
Ku wa 31 Kanama 2021, BK Group yashyize hanze imibare igaragaza uko mu gihembwe cya kabiri cya 2021 ndetse n’amezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka ubukungu bwayo bwari bwifashe binyuze muri ibi bigo bitandukanye.
Iyi mibare yo kuva muri Mutarama 2021 kugeza ku wa 30 Kamena igaragaza ko umutungo wa BK Group Plc wazamutse ku kigero cya 20,4% bingana na miliyari 1.405,5 Frw.
Iyi mibare igaragaza ko BK Group Plc mu mezi atandatu ya mbere ya 2021, amafaranga yose yinjije yazamutseho 28,2% angana miliyari 85.9 Frw. Aya mafaranga yaturutse mu nyungu ku nguzanyo iki kigo cyahaye abakiliya, nazo ziyongereye ku kigero cya 17,5% zigera kuri miliyari 1000 Frw.
Muri iki gihe kandi umubare w’amafaranga abakiliya babitsa wazamutseho 14,2% ugera kuri miliyari 857,1 Frw. Muri aya harimo miliyari 478,5 Frw zabikijwe n’abakiliya banini na miliyari 242,2 Frw zabikijwe n’abakiliya bato.
Muri ayo mezi kandi amafaranga abanyamigabane bafite muri iki kigo yarazamutse agera kuri miliyari 271,1 Frw n’izamuka rya 17,2% ugereranyije n’uko byari bihagaze mu mezi atandatu ya mbere ya 2020.
Byageze ku wa 30 Kamena 2021, Banki ya Kigali imaze gutanga serivisi zayo ku bakiliya bato barenga 35.600 n’abakiliya banini barenga 26.000. Aya mezi atandatu ya mbere ya 2021 asize kandi iyi banki ifite aba-agent 2692 batanze serivisi zo guhererekanya amafaranga afite agaciro ka miliyoni 289,9 Frw.
Abakora mu bijyanye n’ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi
bari bamaze kwiyandikisha mu IKOFI barengaga gato 1.800 naho abahinzi biyandikishije barengaga 262.700.
Uretse iyi mibare igaragaza uko Banki ya Kigali ihagaze, BK Group yashyize hanze n’imibare igaragaza uko ibindi bigo byayo birimo BK General Insurance, BK Capital na BK Tech House bihagaze.
Inyungu BK Insurance yagize mu mezi atandatu ya mbere ya 2021 yaragabanyutse ugereranyije n’iyo yari yabonye mu mwaka wari wabanje.
Muri aya mezi atandatu BK Insurance yinjije inyungu ya miliyari 1,19 Frw, ivuye ku nyungu ya miliyari 1,39 Frw yari yabonye mu mezi atandatu ya mbere ya 2020.
Umubare w’amafaranga abakiliya batanga bishingana warazamutse ugera kuri miliyari 4,05 Frw uvuye kuri miliyari 2,72 Frw, ibi bingana n’izamuka rya 49%.
BK General Insurance yagaragaje kandi ko aya mezi atandatu ya mbere ya 2021 asize ifite ubushobozi bwo kwishyura imitungo yishingiwe igihe bibaye ngombwa buri ku kigero cya 298%.
Aya mezi kandi ashize igipimo gikoreshwa mu kugereranya urwunguko n’igishoro cy’abanyamigabane (Return on average Equity) kiri kuri 31,1%, ibi bigaragaraza ko aya ari amahirwe ku bashobora kugura imigabane muri iki kigo.
Igipimo gikoreshwa harebwa urwunguko rwinjira mu kigo ugereranyije n’umutungo uhari (Return on average assets) kiri kuri 14%.
Umutungo rusange wa BK General Insurance wazamutse ku kigero cya 8% bingana na miliyari 16,6 Frw.
Indi mibare yashyizwe hanze ni iya BK Capital, aho muri aya mezi atandatu ya mbere ya 2021 amafaranga yinjije yagabanyutseho 8% ugereranyije n’uko byari bimeze umwaka ushize, ibi byatewe ahanini n’ingaruka za COVID-19 zatumye abakiliya iki kigo cyahaga serivisi bagabanuka.
Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr Diane Karusisi, yavuze ko iki kigo cyitwaye neza muri aya mezi atandatu ya mbere ya 2021.
Ati “ Bigendanye n’ibikorwa by’ubucuruzi byiyongereye, BK Group Plc yagize umusaruro mwiza mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka. Umutungo wose wazamutse ku kigero cya 20%, biturutse ahanini ku kwiyongera kw’inguzanyo n’amafaranga twinjiza umwaka ku mwaka yazamutseho 41,5%.”
Yakomeje avuga ko ibikorwa byo gukingira mu buryo bwa rusange muri Kigali bitanga icyizere ko umwaka uzajya kurangira ibintu bisubiye mu buryo.
Ati “Ibikorwa byo gukingira mu buryo bwagutse kubanyarwanda biherutse gutangizwa muri Kigali bitanga icyizere ko umuntu yakwitega ukuzahuka gusesuye mu mpera z’uyu mwaka. Mfite icyizere ko imikorere yacu izagenda irushaho kuba myiza, ibintu bizatuma BK Group Plc irushaho gukurura abashoramari bashaka kungukirwa mu buryo buhoraho.”
Mu mezi atandatu ya mbere ya 2020 amafaranga yose iki kigo cyari cyinjije yabarirwaga muri miliyari 67 Frw zirimo inyungu za miliyari 16,1 Frw. Ibintu bigaragaza ko uyu mwaka habayeho izamuka rya 41,5%.
Source igihe.com