Iremezo

Bugesera: Bahabwa amazi meza basuwe n’abakomeye bahava akabakurikira

 Bugesera: Bahabwa amazi meza basuwe n’abakomeye bahava akabakurikira

Abaturage bo mu Kagari ka Batima mu Murenge wa Rweru ho mu Karere ka Bugesera bemeza ko ubuzima bwabo bwugarijwe n’indwara ziterwa no kunywa amazi y’ikiyaga cya Rweru, nyamara ngo iyo basuwe n’abayobozi bakomeye amavomo yoherezwamo amazi meza.

Bavuga ko iyo abo bayobozi bakomeye basubiye i Kigali cyangwa ahandi baturutse na ya mazi meza bahabwa kuri uwo munsi ahita amera nk’abakurikiye.

Batanga urugero rw’uko ubwo Umukuru w’Igihugu yasuraga abatuye Umurenge wa Rweru bagize akanyamuneza kubera guhabwa amazi meza mu mavomero, nyamara ngo ntikamaze kabiri.

Akimana Adeline na bagenzi be bemeza ko ubwo basurwaga n’Umukuru w’Igihugu aribwo babonye amazi meza mu mavomo ya bo.

Yagize ati” Ubundi twavuga ko duherutse amazi neza aho umukuru w’Igihugu yari yadusuye naho ubundi tuyasangira n’amatungo abiyuhagiriramo, abatega amafi ndetse n’abogerezamo amagare n’ibindi byinshi.”

Mukamana Annonciata yabwiye UMUSEKE ko abana babo bazahajwe n’indwara z’inzoka zituruka ku mwanda w’amazi mabi banywa, agasaba ko guhabwa amazi meza nk’abandi baturarwanda.

Yagize ati” Ni amazi mabi cyane usanga huzuyemo imyanda, ntidusiba kwa muganga twivuza inzoka zo munda hakaba n’abareka kujyayo ugasanga ubuzima butagenda neza.”

Mugabo Antoine yagize“Ubuzima buragoye ntitwabona amafaranga yo kugura amazi ngo hakubitireho n’iyi mibereho y’inzara itatworoheye.”

Bagaragaza ko amaburakindi yabashoye kuyoboka amazi yanduye y’ikiyaga cya Rweru aho hari n’abakiburiramo ubuzima kubera inyamaswa zirimo ingona n’imvubu.

Ni ikibazo bavuga ko bagejeje ku nzego zitandukanye ariko bakabwirwa ko biri hafi gucyemuka imyaka ikaba yihiritse ari myinshi.

Ariya mazi y’ikiyaga banywa aba yuzuyemo imyanda myinshi ari nako abuhira, abayogeramo, abamesa babyigana n’amatungo.

Abadafite intege injerekani ivomwe ku kiyaga bayigura 200 Frw mu gihe injerekani y’amazi y’ivomo akuwe mu isantere ya Ramiro iri mu bilometero by’aho batuye igura 350 Frw.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera nta humure butanga kuri aba baturage dore ko inzego bireba zose zisa n’izihunza iki kibazo.

source : UMUSEKE.RW

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *